Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‘Guma Mu Rugo’ Mu Murwa Mukuru Wa Koreya Ya Ruguru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

‘Guma Mu Rugo’ Mu Murwa Mukuru Wa Koreya Ya Ruguru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 January 2023 9:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’umurwa mukuru wa Koreya ya ruguru witwa Pyongyang bwategetse abaturage kuguma mu ngo zabo mu gihe cy’iminsi itanu(5)birinda kwanduzanya indwara ‘yandurira mu buhumekero.’

Nta zina baraha iyo ndwara cyangwa se ngo bavuge ko ari COVID-19 yazanzamutse mu mibiri y’abaturage.

Mu Kanama, 2022 nibwo ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru bwatangaje ko icyorezo COVID-19 cyahacitse.

Ikinyamakuru gikorera muri Koreya ya ruguru kitwa NK News kivuga ko abaturage ba Pyongyang basabwe kuguma mu ngo zabo guhera ku wa Gatatu kuzageza ku wa Mbere mu gitondo kandi, hagati aho, bategetswe kujya kwisuzumisha umuriro buri munsi.

Kimwe mu bimenyetso by’iriya ndwara ni uguhinda umuriro, gukorora n’ibicurane.

Abaturage bari bamaze iminsi biteguye ko hashobora kubaho ‘Guma mu rugo’ ndetse byatumye bajya guhaha ibiribwa n’imiti bihagije kugira ngo batazashirirwa kandi nta buryo bwo gusohoka mu ngo buhari.

Kugeza ubu nta handi havugwa ‘Guma mu rugo’ muri kiriya gihugu.

Muri Koreya ya ruguru harakonje cyane kubera ko ubushyuhe bwagabanutse bugera ku kigero cya -22 Celcius, ni ukuvuga -7.6 ku kigero cya Fahrenheit.

Iyi ndwara ivuzwe muri kiriya gihugu mu gihe mu kindi baturanye ari cyo u Bushinwa hamaze iminsi havugwa ubwandu bwinshi bwa COVID-19.

TAGGED:COVID-19GumaIndwaraKoreyaRuguruUbwandu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kubaka Ikiraro Cyo Mu Kirere Gihuza Muhanga Na Gakenke Bigeze Kure
Next Article Kanye West Yangiwe Gukandagira Kwa Sebukwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?