‘Guma Mu Rugo’ Mu Murwa Mukuru Wa Koreya Ya Ruguru

Ubuyobozi bw’umurwa mukuru wa Koreya ya ruguru witwa Pyongyang bwategetse abaturage kuguma mu ngo zabo mu gihe cy’iminsi itanu(5)birinda kwanduzanya indwara ‘yandurira mu buhumekero.’

Nta zina baraha iyo ndwara cyangwa se ngo bavuge ko ari COVID-19 yazanzamutse mu mibiri y’abaturage.

Mu Kanama, 2022 nibwo ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru bwatangaje ko icyorezo COVID-19 cyahacitse.

Ikinyamakuru gikorera muri Koreya ya ruguru kitwa NK News kivuga ko abaturage ba Pyongyang basabwe kuguma mu ngo zabo guhera ku wa Gatatu kuzageza ku wa Mbere mu gitondo kandi, hagati aho, bategetswe kujya kwisuzumisha umuriro buri munsi.

- Advertisement -

Kimwe mu bimenyetso by’iriya ndwara ni uguhinda umuriro, gukorora n’ibicurane.

Abaturage bari bamaze iminsi biteguye ko hashobora kubaho ‘Guma mu rugo’ ndetse byatumye bajya guhaha ibiribwa n’imiti bihagije kugira ngo batazashirirwa kandi nta buryo bwo gusohoka mu ngo buhari.

Kugeza ubu nta handi havugwa ‘Guma mu rugo’ muri kiriya gihugu.

Muri Koreya ya ruguru harakonje cyane kubera ko ubushyuhe bwagabanutse bugera ku kigero cya -22 Celcius, ni ukuvuga -7.6 ku kigero cya Fahrenheit.

Iyi ndwara ivuzwe muri kiriya gihugu mu gihe mu kindi baturanye ari cyo u Bushinwa hamaze iminsi havugwa ubwandu bwinshi bwa COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version