Kubaka Ikiraro Cyo Mu Kirere Gihuza Muhanga Na Gakenke Bigeze Kure

Nyuma y’uko ibiraro bibiri byahuzaga Akarere ka Muhanga n’Akarere ka Gakenke bisenywe n’ibiza, Guverinoma y’u Rwanda igeze kure yubaka ikiraro kinyura mu kiere kizahuza ibi bice byombi.

Kigeze kuri 85% cyuzura nk’uko ubuyobozi bwa Muhanga bwabibwiye itangazamakuru.

Ubusanzwe ibice byombi byahuzwaga n’ikiraro cya Gahira.

Cyahuzaga Muhanga na Gakenke unyuze mu Murenge wa Rongi( ku ruhande rwa Muhanga), kigahuza Gakenke na Muhanga unyuze mu Murenge wa Ruli( ku ruhande rwa Gakenke).

- Kwmamaza -

Mu mwaka wa 2020 nibwo imvura nyinshi yaguye mu bice binyuramo uruzi rwa Nyabarongo yatumye rwuzura, rusenya kiriya kiraro.

Mu mwaka wa 2022 Leta yubatse ikindi cyo kuba abaturage bifashisha, ariko bamwe muri bo baragisenya mu rwego rwo kugira ngo abantu bari basanzwe batega ubwato kugira ngo bambuke bakomeze babutege.

Ababikoze barafashwe.

Leta y’u Rwanda yasanze hakwiye umuti urambye.

Umuyobozi w’Ishami ry’ibikorwaremezo, ubutaka n’Imiturire mu Karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko mu rwego rwo koroshya imihahirane y’abaturage bo mu Turere twombi bafashe icyemezo cyo kuba bubatse ikiraro cyo hejuru kugira ngo abaturage badakomeza kubangamirwa n’amazi menshi y’umugezi wa Nyabarongo bacamo bakoresheje ubwato.

Imirimo yo kubaka igeze hejuru ya 80%( Ifoto@UMUSEKE.RW)

Ubuyobozi buvuga ko kiriya kiraro nicyuzura kizakoreshwa n’abanyamaguru, abatwara amagare, moto, n’amatungo gusa.

Hagati aho hari umushinga w’Ikigo cy’igihugu cy’ubwikorezi, RTDA, cyo kuzubaka ikiraro gikomeye kurushaho, cyagenewe ingengo y’imari ya Miliyari Frw 9.

Cyo kizaba gikomeye k’uburyo n’ibinyabiziga binini bizagikoresha.

Hagati aho ikiraro gica mu kirere kiri kubakwa hagati y’uturere twombi( Muhanga na Gakenke) cyagenewe ingengo y’imari ya Miliyoni Frw 100, kikazubakwa k’ubufatanye bw’umushinga Bridges to Prosperity.

Uyu mushinga ufitemo uruhare rwa 70%.

Hagati aho, abagurage bakoreshga ubwato bambuka bava mu karere kamwe bajya guhahira mu kandi.

Bavuga ko byabateraga ubwoba kubera gutinya kurohama cyangwa kuribwa n’inyamaswa zo mu mazi nk’ingona n’imvubu.

Kiriya kiraro nicyuzura kizba kireshya na metero 105 naho hagati y’amazi n’ikiraro hari metero 10 z’uburebure.

Hagati aho haherutse kuzura ikindi kiraro gihuza Akarere ka Nyanza n’Akarere ka Nyamagabe.

Hubatswe Ikiraro Gihuza Nyanza Na Nyamagabe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version