Gusana Ukraine Bizatwara Miliyari $ 411

Banki y’Isi yatangaje ko intambara y’u Burusiya na Ukraine irangiye mu mpera za Werurwe, 2023, byasaba Miliyari $ 411 ngo isanwe.

Ukraine yatangijwemo intambara n’u Burusiya muri Gashyantare, 2023, hari taliki 24, bivuze ko imaze umwaka umwe n’iminsi mike itangiye.

Iby’uko byasaba iriya ngengo y’imari byatangajwe na Banki y’Isi ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye  na Guverinoma ya Ukraine.

Mu gihe intambara igikomeje, inzego zatangaje iriya ngengo y’imari, zavuze ko hari miliyari $14 zigomba kubona bitarenze umwaka wa 2023 kugira ngo byibura andi azaze agira ayo asanga.

- Advertisement -

Nta kigega kihariye kirashyirirwaho kuzasana Ukraine ariko hari amakuru avuga ko kiri gutekerezwa.

Intego ni uko bimwe mu bikorwa byasenywe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine byatangira gusanwa nk’uko RFI yabyanditse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version