Bigoranye, U Rwanda Rwanganyije Na Benin Ku Mukino Wa Mbere

Amavubi yaraye anganyije na Benin ku mukino wabereye Cotonou. Buri kipe yatsinze igitego kimwe ariko Amavubi niyo yakibanje, Benin iza kucyishyura.

Igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na  Mugisha Gilbert.

Iyo urebye umukino muri rusange, usanga Benin yarushije Amavubi.

Umukinnyi mwiza muri uyu mukino Ntwali Fiacre akaba ari  umunyezamu w’Amavubi.

Ntwali Fiacre

Hari imipira myinshi yabujije kwinjira mu izamu, bituma agirwa umukinnyi mwiza w’umukino wose.

Ku munota wa 82 ni bwo umukinnyi wa Gabon witwa Stave Mounie yatsinze igitego cyo kwishyura.

Umukinnyi w’Amavubi wo hagati witwa Sahabo Hakim yeretswe ikarita y’umuhondo ya kabiri, ahita ahabwa umutuku avamo, u Rwanda rusigara rukinisha abantu 10.

Igice cya mbere cyarangije u Rwanda rufite igiteko kimwe ku busa bwa Benin.

Mu gice cya kabiri nabwo rwakomeje kwihagararaho ariko ruza kwishyurwa igitego umukino usa nugana ku musozo.

Uyu mukino wo mu itsinda L u Rwanda ruri gushakisha itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version