Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gushyiraho Umushaharafatizo Bikomeje Kubera Leta Ingorabahizi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Gushyiraho Umushaharafatizo Bikomeje Kubera Leta Ingorabahizi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 June 2025 7:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w'Intebe Edouard Ngirente ageze ikiganiro ku bagize Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda
SHARE

Mu mwaka wa 2018 Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatoye umushinga w’itegeko rigena umushaharafatizo. Intego yari iyo gufasha abakozi bahembwa umushahara muto kubona uwabafasha guhangana n’uko ibiciro ku isoko, bidasiba kuzamuka, byari byifashe.

Kuva icyo gihe kugeza ubu nturemezwa kubera impamvu nyinshi zirimo n’izo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yaraye asobanuriye n’ubundi abagize iyo Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi.

Nta teka rya Minisitiri ryigeze risohoka ngo riwugene.

Gusa mu mwaka wa 2024 mu kiganiro yahaye itangazamakuru, hari mu Nyakanga, Perezida Kagame yavuze ko muri manda ye azareba iby’iryo tegeko, hakarebwa icyari kigamijwe rijyaho.

Yasubije umunyamakuru wa BBC wari umubajije icyo kibazo ati: “…Icyo nagusezeranya cyo ni ukubisuzuma tukareba uko binateye n’impamvu, na mbere hose bajya gushyiraho iryo tegeko barishyizeho ngo rikore. Niba hari ikitarashobotse cyangwa se baribeshye mu ngengo y’imari, basanze nta bushobozi bafite…ariko ibyo nabyo byagombaga kuba byarizwe mbere yo gushyiraho iryo tegeko ribwira abantu kuzamura imishahara…”

Umukuru w’igihugu avuga ko iby’umushaharafatizo bizasuzumwa neza.

Kagame yasezeranyije ko icyo kibazo kizashakirwa umuti wo kugisubiza kandi bikazatangarizwa itangazamakuru.

Ngirente ati: ‘Ni ikibazo gikomeye’

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente usanzwe ari umuhanga mu by’ubukungu avuga ko ikibazo cyo gushyiraho umushaharafatizo kigoye kuko kizanamo ibintu byinshi bifata ku buzima bw’igihugu.

Mu kiganiro yagejeje ku Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, Edouard Ngirente yavuze ko iki kibazo gikomeye.

Hari nyuma yo kubazwa igihe umushaharafatizo uzabonekera.

Ati: “ Iki kibazo kirakomeye. Kirakomeye kubera ko, n’ubushize mwarakimbajije, reka mbabwire ko kiri kuganirwaho kuko ntabwo ari ikibazo cyoroshye. Akenshi abantu bakivuga bagira ngo kiroroshye”.

Ngirente avuga ko iyo ugennye umushaharafatizo mu bukungu bw’igihugu uba utegetse ko buri wese ufite akazi ako ari ko kose mu gihugu amafaranga make azahembwa azaba ari ayo yagennye n’itegeko.

Biba bivuze ko, nk’uko Minisitiri w’Intebe abivuga, n’umukozi wo mu rugo azahembwa ayo, bikumvikanisha ko Shebuja cyangwa Nyirabuja nawe azajya kuzamuza umushahara ku mukoresha we, bityo bityo…

Abagize Imitwe yombi y’Inteko bari bateranye.

Avuga ko urwo ruhererekane ruba rurerure rukaremerera ubukungu bw’igihugu bityo akemeza ko u Rwanda rutaragira ubwo bushobozi.

Icyakora yemera ko uwo mushahara ‘ari ngombwa’.

Imyaka igiye kurenga irindwi hasohotse Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ryemeje ko umushaharafatizo ugomba kujyaho ariko bikagenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

Ntaryo yigeze ashyiraho.

Ni itegeko ryashyizweho bitewe n’uko inzego zinyuranye zagaragazaga ko umushaharafatizo u Rwanda rugenderaho umaze imyaka myinshi kandi bigira ingaruka ku mibereho y’abakozi n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Mu mwaka wa 1974 nibwo umushaharafatizo u Rwanda rugenderaho kugeza n’ubu(hashize imyaka 51) washyizweho, ukaba wari Frw 100 ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.

Itegeko ryo mu mwaka wa 1974 ryagennye ko umushaharafatizo ari Frw 100 y’icyo gihe.
TAGGED:AbanyamakurufeaturedIntekoNgirenteRwandaUbukunguUmushaharafatizo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Yafunze Ingabire Victoire Umuhoza
Next Article Amerika N’Ubudage Bari Koherereza Israel Intwaro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?