Mu mwaka wa 2018 Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatoye umushinga w’itegeko rigena umushaharafatizo. Intego yari iyo gufasha abakozi bahembwa umushahara muto kubona uwabafasha guhangana n’uko ibiciro ku isoko, bidasiba kuzamuka, byari byifashe.
Kuva icyo gihe kugeza ubu nturemezwa kubera impamvu nyinshi zirimo n’izo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yaraye asobanuriye n’ubundi abagize iyo Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi.
Nta teka rya Minisitiri ryigeze risohoka ngo riwugene.
Gusa mu mwaka wa 2024 mu kiganiro yahaye itangazamakuru, hari mu Nyakanga, Perezida Kagame yavuze ko muri manda ye azareba iby’iryo tegeko, hakarebwa icyari kigamijwe rijyaho.
Yasubije umunyamakuru wa BBC wari umubajije icyo kibazo ati: “…Icyo nagusezeranya cyo ni ukubisuzuma tukareba uko binateye n’impamvu, na mbere hose bajya gushyiraho iryo tegeko barishyizeho ngo rikore. Niba hari ikitarashobotse cyangwa se baribeshye mu ngengo y’imari, basanze nta bushobozi bafite…ariko ibyo nabyo byagombaga kuba byarizwe mbere yo gushyiraho iryo tegeko ribwira abantu kuzamura imishahara…”

Kagame yasezeranyije ko icyo kibazo kizashakirwa umuti wo kugisubiza kandi bikazatangarizwa itangazamakuru.
Ngirente ati: ‘Ni ikibazo gikomeye’
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente usanzwe ari umuhanga mu by’ubukungu avuga ko ikibazo cyo gushyiraho umushaharafatizo kigoye kuko kizanamo ibintu byinshi bifata ku buzima bw’igihugu.
Mu kiganiro yagejeje ku Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, Edouard Ngirente yavuze ko iki kibazo gikomeye.
Hari nyuma yo kubazwa igihe umushaharafatizo uzabonekera.
Ati: “ Iki kibazo kirakomeye. Kirakomeye kubera ko, n’ubushize mwarakimbajije, reka mbabwire ko kiri kuganirwaho kuko ntabwo ari ikibazo cyoroshye. Akenshi abantu bakivuga bagira ngo kiroroshye”.
Ngirente avuga ko iyo ugennye umushaharafatizo mu bukungu bw’igihugu uba utegetse ko buri wese ufite akazi ako ari ko kose mu gihugu amafaranga make azahembwa azaba ari ayo yagennye n’itegeko.
Biba bivuze ko, nk’uko Minisitiri w’Intebe abivuga, n’umukozi wo mu rugo azahembwa ayo, bikumvikanisha ko Shebuja cyangwa Nyirabuja nawe azajya kuzamuza umushahara ku mukoresha we, bityo bityo…

Avuga ko urwo ruhererekane ruba rurerure rukaremerera ubukungu bw’igihugu bityo akemeza ko u Rwanda rutaragira ubwo bushobozi.
Icyakora yemera ko uwo mushahara ‘ari ngombwa’.
Imyaka igiye kurenga irindwi hasohotse Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ryemeje ko umushaharafatizo ugomba kujyaho ariko bikagenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.
Ntaryo yigeze ashyiraho.
Ni itegeko ryashyizweho bitewe n’uko inzego zinyuranye zagaragazaga ko umushaharafatizo u Rwanda rugenderaho umaze imyaka myinshi kandi bigira ingaruka ku mibereho y’abakozi n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Mu mwaka wa 1974 nibwo umushaharafatizo u Rwanda rugenderaho kugeza n’ubu(hashize imyaka 51) washyizweho, ukaba wari Frw 100 ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.
