Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gusubiza Itangazamakuru Ni Ukwihangana Nka Yobu-Karine Jean Pierre Uvugira Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Gusubiza Itangazamakuru Ni Ukwihangana Nka Yobu-Karine Jean Pierre Uvugira Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 January 2023 12:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta zunze z’Amerika ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho witwa Karine Jean Pierre yanditse kuri Twitter ko akazi akora kamusaba kwihangana nk’uko Yobu wo muri Bibiliya yihanganiye ibigeragezo ntave ku Imana.

Yakomozaga ku bibazo ahatwa n’abanyamakuru hafi buri munsi iyo ari kugeza kuri Amerika uko igihugu cyaramutse.

Buri munsi Karine Jean Pierre azindukira mu cyumba abategererejwemo n’abanyamakuru b’ibinyamakuru bikomeye muri Amerika ngo abagezeho uko Amerika yaramutse n’aho polikiti zayo mu rwego mpuzamahanga zigeze.

Aba afite umuba w’impapuro zanditseho, mu buryo burambuye, uko byifashe mu bihugu byose Amerika ifitemo inyungu,  akabanza kubisobanurira mu ncamake itangazamakuru hanyuma akakira ibibazo byaryo.

Kubera ko aba adasoma ibiri mu mutwe w’umunyamakuru, Karine Jean Pierre agomba kuba afite ibisubizo byose kandi binyura umunyamakuru bitaba ibyo akaba yiteguye ko ikibazo kimwe gishobora kubyara ibindi bine, ibintu bigafata indi ntera.

Bitewe na dosiye ziriho( haba imbere muri Amerika n’ahandi ku isi) ibibazo abazwa birutanwa uburemere.

Aba agomba kuvugira inyungu za Perezida Biden n’ubutegetsi bwe, ariko nanone akirinda gukoma rutenderi ngo agire igihugu runaka yahuranya cyangwa ngo ababaze igice runaka cy’abatuye Amerika.

Mu Cyumweru kiri kurangira, Karine yahuye n’ibibazo bityaye birebana n’ibyo Perezida Biden ashinjwa by’uko hari inyandiko z’amabanga akomeye basanze iwe, hakibabwa uko zahageze.

Perezida Biden nawe ntarashobora gusobanura neza uko zageze iwe.

Mu yandi magambo, bivuze ko na Karine Jean Pierre adafite igisobanuro gihamye cyo guha abanyamakuru baba bashaka inkuru zishushye kandi zihuse.

Bumwe mu buryo yaje gusanga bwamufasha gusubiza abanyamakuru kuri iki kibazo ntawe yiteganyije nawe ni ukubasaba kubaza icyo kibazo Ubunyamabanga bushinzwe ubutabera( department of justice) kuko ari ikibazo kirebana n’ibyaha.

Karine Jean Pierre avugwaho kuba umuhanga mu kumenya uko asubiza, akabikora yirinda gusiga icyasha shebuja.

Ibi ngo biramugora cyane kubera ko aba agomba no gutanga impamvu z’ibisubizo bye kugira ngo abanyamakuru banyurwe.

Uko kwihangana niko kwatumye yerura avuga ko gukorana n’abanyamakuru byamubereye ikigeragezo nk’icyo Yobu wo muri Bibiliya yahuye nacyo ubwo Satani yamusabaga kwihaka Imana hanyuma akipfira.

Undi yarabyanze kandi ingororano ye yaje kuba nini!

Karine Jean Pierre yagiye muri ziriya nshingano asimbuye Jennifer ( Jen) Rene Psaki.

TAGGED:AbanyamakuruBibiliyafeaturedPerezidaSatani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwari Umuhuza Bwite Wa Tshisekedi Na Kagame Yatawe Muri Yombi
Next Article Rwamagana: Bamwibye $32,500 Yari Yabikijwe N’Umuvandimwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?