Gusubiza Itangazamakuru Ni Ukwihangana Nka Yobu-Karine Jean Pierre Uvugira Amerika

Umunyamabanga wa Leta zunze z’Amerika ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho witwa Karine Jean Pierre yanditse kuri Twitter ko akazi akora kamusaba kwihangana nk’uko Yobu wo muri Bibiliya yihanganiye ibigeragezo ntave ku Imana.

Yakomozaga ku bibazo ahatwa n’abanyamakuru hafi buri munsi iyo ari kugeza kuri Amerika uko igihugu cyaramutse.

Buri munsi Karine Jean Pierre azindukira mu cyumba abategererejwemo n’abanyamakuru b’ibinyamakuru bikomeye muri Amerika ngo abagezeho uko Amerika yaramutse n’aho polikiti zayo mu rwego mpuzamahanga zigeze.

Aba afite umuba w’impapuro zanditseho, mu buryo burambuye, uko byifashe mu bihugu byose Amerika ifitemo inyungu,  akabanza kubisobanurira mu ncamake itangazamakuru hanyuma akakira ibibazo byaryo.

- Advertisement -

Kubera ko aba adasoma ibiri mu mutwe w’umunyamakuru, Karine Jean Pierre agomba kuba afite ibisubizo byose kandi binyura umunyamakuru bitaba ibyo akaba yiteguye ko ikibazo kimwe gishobora kubyara ibindi bine, ibintu bigafata indi ntera.

Bitewe na dosiye ziriho( haba imbere muri Amerika n’ahandi ku isi) ibibazo abazwa birutanwa uburemere.

Aba agomba kuvugira inyungu za Perezida Biden n’ubutegetsi bwe, ariko nanone akirinda gukoma rutenderi ngo agire igihugu runaka yahuranya cyangwa ngo ababaze igice runaka cy’abatuye Amerika.

Mu Cyumweru kiri kurangira, Karine yahuye n’ibibazo bityaye birebana n’ibyo Perezida Biden ashinjwa by’uko hari inyandiko z’amabanga akomeye basanze iwe, hakibabwa uko zahageze.

Perezida Biden nawe ntarashobora gusobanura neza uko zageze iwe.

Mu yandi magambo, bivuze ko na Karine Jean Pierre adafite igisobanuro gihamye cyo guha abanyamakuru baba bashaka inkuru zishushye kandi zihuse.

Bumwe mu buryo yaje gusanga bwamufasha gusubiza abanyamakuru kuri iki kibazo ntawe yiteganyije nawe ni ukubasaba kubaza icyo kibazo Ubunyamabanga bushinzwe ubutabera( department of justice) kuko ari ikibazo kirebana n’ibyaha.

Karine Jean Pierre avugwaho kuba umuhanga mu kumenya uko asubiza, akabikora yirinda gusiga icyasha shebuja.

Ibi ngo biramugora cyane kubera ko aba agomba no gutanga impamvu z’ibisubizo bye kugira ngo abanyamakuru banyurwe.

Uko kwihangana niko kwatumye yerura avuga ko gukorana n’abanyamakuru byamubereye ikigeragezo nk’icyo Yobu wo muri Bibiliya yahuye nacyo ubwo Satani yamusabaga kwihaka Imana hanyuma akipfira.

Undi yarabyanze kandi ingororano ye yaje kuba nini!

Karine Jean Pierre yagiye muri ziriya nshingano asimbuye Jennifer ( Jen) Rene Psaki.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version