Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gusura Ibihugu, Kwigisha Guhinga Kijyambere…Ibyo Perezida Ndayishimiye Yakoze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Gusura Ibihugu, Kwigisha Guhinga Kijyambere…Ibyo Perezida Ndayishimiye Yakoze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 June 2021 2:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye arashima Imana ikimurinze mu gihe cy’umwaka amaze ategeka u Burundi. Kuri uyu wa Kane yagiye kuyishimira mu Misa, akaba yari aherekejwe n’umugore we, Denise Ndayishimiye.

Biriya birori byo gushima Imana biratangira kuri uyu wa Kane tariki 17 bizageze ku wa Gatandatu tariki 19, Kamena, 2021.

Bizabera mu mijyi ibiri ikomeye mu Burundi ari yo Gitega na Bujumbura.

Mu mwaka amaze ategeka u Burundi, Perezida Ndayishimiye yakoze byinshi birimo gutsura ububanyi n’amahanga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yasuye Tanzania, Uganda, Guinee Equatoriale, Centrafrique na Kenya.

Yagiranye ibiganiro by’ubufatanye mu bukungu n’ibihugu bitandukanye birimo n’ibikomeye nk’u Bushinwa.

Mu ngendo yakoreye hirya no hino yasinyanye amasezerano y’ubucuruzi n’abayobozi  harimo Perezida uwa Uganda Yoweli Museveni n’uwa Kenya Uhuru Kenyatta.

Arishimira ibyo yagejeje ku Burundi mu mwaka amaze abuyoboye

Ku byerekeye umubano we n’u Rwanda, akigera ku butegetsi yavuze imbwirwaruhame zafashwe nko gushotora u Rwanda ariko nyuma y’igihe runaka yaje guhindura imvugo ndetse Perezida Kagame aherutse nawe kwemeza ko umubano w’u Rwanda n’umuturanyi wo mu Majyepfo umeze neza.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, mu minsi mike ishize, ingabo z’u Rwanda zavuze ko zarashe abarwanyi baruteye baturutse i Burundi , ariko bidateye kabiri abategetsi b’i Burundi barimo  aba Politiki n’aba gisirikare barabihakana.

- Advertisement -

Ndayishimiye kandi yagerageje kurwanya ruswa ndetse aherutse kwirukana Minisitiri wavuzweho kugurisha indege ya Leta.

Aha yari agiye muri Kenya

Umukuru w’u Burundi  Evariste Ndayishimiye  aherutse kwigisha abatuye Intara ya Muramvya guhinga kijyambere.

Yari kumwe n’abayobozi bo muri kariya gace n’abandi bayobora urwego rw’ubuhinzi ku rwego rw’igihugu.

Muramvya ni Intara iri mu Burundi rwagati. Ituwe n’abaturage 5,458.

Ni Intara yera kubera ‘ubutaka bwayo n’ikirere kiza.’

TAGGED:AmahangafeaturedKagameNdayishimiyePerezidaUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwiga Ni Uguhozaho, Abashinzwe Umutekano Bari Guhugurwa Ku Mahoro N’Umutekano
Next Article Amasasu yavugiye muri nyungwe ubwoba bwari bwose || Kayitesi Alice wakomerekejwe nibitero bya FLN
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?