Gusura Ibihugu, Kwigisha Guhinga Kijyambere…Ibyo Perezida Ndayishimiye Yakoze

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye arashima Imana ikimurinze mu gihe cy’umwaka amaze ategeka u Burundi. Kuri uyu wa Kane yagiye kuyishimira mu Misa, akaba yari aherekejwe n’umugore we, Denise Ndayishimiye.

Biriya birori byo gushima Imana biratangira kuri uyu wa Kane tariki 17 bizageze ku wa Gatandatu tariki 19, Kamena, 2021.

Bizabera mu mijyi ibiri ikomeye mu Burundi ari yo Gitega na Bujumbura.

Mu mwaka amaze ategeka u Burundi, Perezida Ndayishimiye yakoze byinshi birimo gutsura ububanyi n’amahanga.

- Advertisement -

Yasuye Tanzania, Uganda, Guinee Equatoriale, Centrafrique na Kenya.

Yagiranye ibiganiro by’ubufatanye mu bukungu n’ibihugu bitandukanye birimo n’ibikomeye nk’u Bushinwa.

Mu ngendo yakoreye hirya no hino yasinyanye amasezerano y’ubucuruzi n’abayobozi  harimo Perezida uwa Uganda Yoweli Museveni n’uwa Kenya Uhuru Kenyatta.

Arishimira ibyo yagejeje ku Burundi mu mwaka amaze abuyoboye

Ku byerekeye umubano we n’u Rwanda, akigera ku butegetsi yavuze imbwirwaruhame zafashwe nko gushotora u Rwanda ariko nyuma y’igihe runaka yaje guhindura imvugo ndetse Perezida Kagame aherutse nawe kwemeza ko umubano w’u Rwanda n’umuturanyi wo mu Majyepfo umeze neza.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, mu minsi mike ishize, ingabo z’u Rwanda zavuze ko zarashe abarwanyi baruteye baturutse i Burundi , ariko bidateye kabiri abategetsi b’i Burundi barimo  aba Politiki n’aba gisirikare barabihakana.

Ndayishimiye kandi yagerageje kurwanya ruswa ndetse aherutse kwirukana Minisitiri wavuzweho kugurisha indege ya Leta.

Aha yari agiye muri Kenya

Umukuru w’u Burundi  Evariste Ndayishimiye  aherutse kwigisha abatuye Intara ya Muramvya guhinga kijyambere.

Yari kumwe n’abayobozi bo muri kariya gace n’abandi bayobora urwego rw’ubuhinzi ku rwego rw’igihugu.

Muramvya ni Intara iri mu Burundi rwagati. Ituwe n’abaturage 5,458.

Ni Intara yera kubera ‘ubutaka bwayo n’ikirere kiza.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version