Gutanga Amakuru Yuzuye Ya Website N’Indangarubuga Ya RW Ni Akarusho

Uburyo bwo kwandikisha izina ry’ikigo kuri murandasi ni intambwe y’ingenzi ku bantu bose bifuza kugira urubuga kuko igisabwa atari kurihitamo no kuryishyura gusa.

Inzira yo kwandikisha urubuga ikubiyemo intambwe zitandukanye, zirimo kugenzura ko umwirondoro (contact information) wuryandikisha ko ari wo koko.

Ese wari washaka kwandikira ikigo runaka maze ukabura uko wabageraho? Akenshi tumenyereye  kujya  kuli Google gushakisha umwirondoro w’icyo kigo kandi hari ubundi buryo bwitwa WHOIS butanga amakuru arambuye ya website runaka.

Bwashizweho mu ntangiriro y’umwaka wa 1980 ukaba wabugereranya n’ ikigega kibika amakuru atandukanye yerekeye imbuga zose ziri kuli murandasi.

- Advertisement -

Ni ikiraro gihuza abantu n’ ibigo bitandukanye kw’isi hose. Ubu buryo bubika amakuru (contact information) bwite ya runaka, itsinda ry’abantu cyangwa ikigo; muri ayo makuru hakubiyemo amazina na numero byuwandikishije website cyangwa domain name (indangarubuga) ndetse n ‘amakuru y’ikigo cyamuhaye iyo serivisi.

Hejuru yayo makuru, hiyongeraho andi arebana n’igihe website yandikirishijweho ndetse n’igihe ifatabuguzi ryayo kuri murandasi rizarangirira.

WHOIS kandi itanga n’umwirondoro w’uwahamagarwa hagize ikibazo cya tekiniki cyavutse kuri urwo rubuga.

Bigenda gute iyo wandikishije website cyangwa indangarubuga (domain name)?

Iyo wandikishije website cyangwa izina ndangarubuga wahisemo, ubona ahantu hagusaba gutanga umwirondoro wawe wuzuye cyangwa uw’ikigo (amazina, telephone, adresse- email, igihugu…) ibyo byose bikabikwa muri WHOIS.

Abanyarwanda bo basura uru rubuga kuri https://whois.ricta.org.rw

Akamaro ko kubika amakuru muri ubu buryo ni kanini

Umwirondoro wa nyiri website cyangwa indangarubuga ni ingenzi mu kubungabunga umutekano wayo.

Umwirondoro utuzuye cyangwa utari wo ushobora gutera uburiganya cyangwa ihagarikwa ry’ ifatabuguzi ryawe (website suspension or deletion).

Abafite website cyangwa domain name bafite uruhare runini mu kugenzura ko amakuru (contact information) yatanzwe ari yo koko. Mukwandikisha urubuga cyangwa indangarubuga, umuntu asabwa  gutanga umwirondoro (contact information) nyawo mu gihe arukoresha.

Mu gihe habaye impinduka kuri ayo amakuru, ni ngombwa ko azimenyekanisha;

Ni ibyo bita’ Updating’.

Ubusanzwe amakuru atuzuye agira  ingaruka ku bucuruzi bwawe.

Nonese ni gute umufatanyabikorwa (ikigo kiguha iyo service) yakugeraho ngo aguhe ubufasha igihe website yawe igize ikibazo  cyangwa ikeneye kwongerwa ifatabuguzi, niba nta mwirondoro wawe nyakuri afite?

Abakoresha ba RW basabwe iki?

RICTA , ikigo gifite mu  nshingano  kurinda no kubungabunga akadomo RW (Dot RW), gishishikariza abantu cyangwa ibigo byose bikoresha akadomo RW gusura https://whois.ricta.org.rw bakareba niba umwirondoro (contact information) wa website cyangwa domain name yabo ariwo nyawo kandi bagasaba abafatanyabikorwa babo (ibigo biguha iyo service) kubibafashamo.

Buri ikigo cyangwa umuntu ku giti cye ukoresha urubuga rufite akadomo RW asabwa gutanga byibura numero (2) za telephone na email ebyiri (2)

Icyo RICTA isaba ibigo bitanga akadomo RW 

Ibigo bitanga iyi serivise bifite uruhare runini mu kwandikisha no kubungabunga websites cyangwa indangarubuga mu izina ry’abakiliya babo  no kugenzura ko umwirondoro wabo ari wo koko mu gihe baka izo serivisi.

RICTA ibasaba  kugenzura imyirondoro y’abakiliya basanganywe ndetse no gukomeza kubahugura ku kamaro ko kugira no gutanga  amakuru yuzuye .

N’ikihe gihe ntarengwa cyo gutanga uwo mwirondoro (contact information)?

Kubera ko amakuru atangiwe igihe ari ingenzi mu bintu byose, umuntu wese ukeneye kuzuza cyangwa gukosora umwirondoro (contact information) asabwe gusura https://whois.ricta.org.rw, akandika izina rya website ye ahari “enter search term,” nyuma akandika  amagambo asabwa muri CAPTCHA hanyuma agakanda “search”.

Nyuma yaho agomba kureba nomero z’umufatanyabikorwa we ahanditse “Registrar phone” akamuhamagara akamufasha.

Italiki ntarengwa yo gutanga umwirondoro w’urubuga cyangwa indangarubuga  y’’ikigo cyawe n’ italiki 01/04/2024. 

Ukeneye ibisobanuro birambuye ushobora kutugeraho kuri infodesk@ricta.org.rw cyangwa ugahamagara kuri 0781151371

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version