Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gutinda Kugira Igikorwa Kuri HIV Muri Afurika Byari Ikosa – Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Gutinda Kugira Igikorwa Kuri HIV Muri Afurika Byari Ikosa – Kagame

admin
Last updated: 09 June 2021 11:39 am
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyorezo bya Sida na COVID-19 hari amasomo bikwiye gusiga, yo gukoresha ubushobozi buhari mu kubaka urwego rw’ubuzima rufite ingufu, rwafasha mu guhangana n’ibindi bibazo.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo habaye Inama yo ku rwego rwo hejuru y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku kurwanya Sida, abakuru b’ibihugu biyemeza mu rwego rwa politiki kugendera ku ntego zo kugabanya ubwandu bushya n’ihezwa rikorerwa abanduye, bitarenze umwaka wa 2025.

Muri iyo nama abayobozi bemeranyijwe kugabanya umubare w’ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida (HIV) ku mwaka bukagera munsi ya 370 000, n’abahitanwa nayo bakagera munsi ya 250 000.

Ni intego ziganisha ku kurandura iki cyorezo bitarenze umwaka wa 2030.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’ukwiyemeza kwakozwe mu rwego rwa Politiki mu 2016, hari intambwe yatewe mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Sida ku isi.

Yatanze urugero ko nk’u Rwanda rwageze ku ntego ya 90-90-90, ni ukuvuga ijanisha ry’uburyo abantu bazi uko bahagaze, abanduye bakaba bafata imiti igabanya ubukana bwa HIV, n’abafata imiti bakaba batagifite virus izerera mu maraso yabo.

Yakomeje ati “Urwego rw’ubwandu bwa HIV mu Rwanda rwakomeje kuba kuri 3 ku ijana guhera mu 2005. Ariko ntabwo igihe cyo kwishima cyari cyagera. Haracyari indi 95% igomba kugerwaho, bikanagera ku 100%.”

Yavuze ko ari yo mpamvu yo kongera kwiyemeza mu rwego rwa politiki, hagamijwe guhuza imbaraga mu guhagarika icyorezo cya Sida.

Perezida Kagame yavuze ko HIV na Covid-19 byombi ari ibyorezo, nubwo kimwe kimaze imyaka 40 ikindi kikaba kimaze umwaka umwe n’igice gusa.

- Advertisement -

Ati “Ariko hari amasomo twabivanamo n’ahakiri intege nke tugomba kwitaho. Icya mbere, ireme n’ukwihuta kw’ibisubizo biracyagengwa n’ubushobozi cyangwa ubukene. Kwirindiriza kugira igikorwa kuri HIV muri Afurika byari ikosa, kubera ko virus yari irimo gukwirakwira, nubwo yashoboraga kuvurwa.”

“Abantu bamwe banatekerezaga ko Abanyafurika batazabasha gufata imiti yabo ku gihe. Ikinyacumi cyarahise, ubuzima bwinshi burahatikirira.”

Perezida Kagame yavuze ko ibintu byabaye nk’ibisubira ku murongo ubwo hafatwaga ingamba zo gushora imari mu rwego rw’ubuzima mu buryo bufatika, binyuze mu bigo nka PEPFAR y’Abanyamerika, Global Fund n’indi.

Yakomeje ati “Inzego z’ubuzima Afurika yishingikirije mu guhangana n’icyorezo cya COVID ahanini zubatswe ku mafaranga yashyizwe mu kurwanya HIV. Nk’urugero, Laboratwari nkuru y’u Rwanda imaze gufata ibipimo ibihumbi bya COVID ku munsi. Yubatswe ari laboratwari yo gupima HIV.”

“No mu buryo bwihariye bwo kurwanya icyorezo runaka, dushobora gukorera hamwe nk’abafatanyabikorwa mu gutanga ubushobozi bukenewe, mu ntego yo gukomeza kongerera imbaraga inzego z’ubuzima.”

Perezida Kagame yatanze urugero nko nk’ishami rigenewe gutanga serivisi ku bagore banduye Virusi ya Sida, rishobora no kuramira ubuzima bw’umubyeyi urwaye malaria.

Yakomeje ati “Tugomba no gukoresha uyu mwanya mu kongera ubufatanye na Afurika mu bushakashatsi, no gushora imari mu bushobozi bwo gukorera imiti n’inkingo ku mugabane wacu.”

Mu byiyemejwe kuri uyu wa Kabiri, byitezwe ko nibigerwaho bizahagarika ubwandu bushya bwa HIV kuri miliyoni 3.6 n’impfu zitewe na Sida miliyoni 1.7, kugeza mu 2030.

Abayobozi biyemeje kugeza kuri 95% by’abaturage bari mu byago byo kwandura HIV, uburyo buboneye bwabafasha kwirinda kiriya cyorezo.

Ni uburyo buzajyana no kuba abantu 95% banduye VIH bazi uko bahagaze, 95% banduye bakaba bafata imiti, na 95% by’abafite VIH ikaba itagitembera mu maraso.

Ibihugu byemeranyije guharanira ko ibifite amategeko avangura bene abo bantu byajya munsi ya 10%, kugeza mu 2025.

Ibihugu kandi byiyemeje kugabanya kugeza munsi ya 10% umubare w’abagore, abakobwa n’abantu banduye HIV bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurwanya Sida, UNAIDS, Winnie Byanyima, yashimiye ibihugu binyamuryango biyemeje kurandura iki cyorezo kimaze mu baturage imyaka isaga 40.

Ibi bihugu byiyemeje gushora miliyari $ 29 ku mwaka bitarenze 2025 mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, harimo miliyari $ 3.1 zizajya mu kwita ku baturage nko kuzamura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo, kugabanya ihezwa no kuvugurura amategeko.

Imibare igaragaza ko mu 2020 abantu miliyoni 27.4 muri miliyoni 37.6 bafite virusi itera Sida ku Isi bafataga imiti igabanya ubukana, bavuye kuri miliyoni 7.8 mu 2010.

Bibarwa ko uburyo buhamye bwo gutanga imiti ku banduye bumaze kuramira abantu miliyoni 16.2 bashoboraga gupfa guhera mu 2001. Impfu zishingiye kuri Sida zagabanyutse kuri 43% guhera mu 2010, zigera ku bantu 690 000 bapfuye mu 2020.

Ingamba zifatwa mu kugabanya ubwandu bushya zagabanyijeho 30% guhera mu 2010, aho mu 2020 handuye abantu miliyoni 1.5, ugereranyije na miliyoni 2.1 mu 2010.

TAGGED:featuredHIVPaul KagameSIDA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Pariki Y’Ibirunga Mu Hantu Icyenda Usuye Afurika Atagombye Gucaho
Next Article Polisi Yataye Muri Yombi Abasore Batatu Bafite Ibilo 12 By’Urumogi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?