Guverineri Wa Kivu Y’Amajyaruguru Yari Yicishijwe Umuhoro

Umugabo yaciye mu rihumye abari bashinzwe kurinda inzu mberabyombi aho Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Bwana Carly Nzanzu Kasivita yaganiriraga n’abashinzwe umutekano ajya kumutema.

Byabereye mu nzu mberabyombi yitwa KAMI HSS. Guverineri Kasivita yari arimo aganira n’abandi bayobozi  barebera hamwe uko umutekano muke wagarurwa muri kariya gaca karimo imidugararo, ahegereye Goma na Nyiragongo.

Conge Synthèse yanditse ko  mu buryo butunguranye, umugabo wari ufite umuhoro yaciye mu rihumye abari bashinzwe kuharinda, yiruka agana aho Guverineri yari ari ashaka kumutema ariko ku bw’amahirwe, abashinzwe umutekano baramufata, bamwambura umuhoro.

Aho byabereye hari n’abanyamakuru benshi.

- Advertisement -
Abashinzwe umutekano bamutabaye ubwo umuntu yashakaga kumutema

Kugeza ubu ibintu ntibyifashe neza mu Majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Urubyiruko rwo mu bwoko bw’aba Nande n’ubw’aba Kumu rumaze iminsi mu mirwano, bicana.

Guhera ejo hashize kugeza ubu hamaze gupfa abantu batandatu biganjemo abakiri bato.

Ibikorwa bw’ubucuruzi byafunzwe, kandi nta rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ruri kuba.

Intandaro y’ubwicanyi buri kubera muri kariya gace ni urupfu rw’abamotari babiri bishwe kuri iki Cyumweru tariki 11, Mata, 2021 batemwe.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version