Abasirikare 200 bo mu ngabo za Amerika bamaze kugera muri Israel ngo bakurikirane uko iki gihugu na Hamas bashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinywe kuwa Kabiri ngo intambara ya Gaza ihagarare.
ABC ivuga ko abo basirikare bazobereye mu bwikorezi, bakaba abahanga mu gushyira ibintu ku murongo, bakaba abahanga mu kugena no gushyiraho ibikoresho nkenerwa mu bikorwa bya gisirikare, bakamenya kugarura amahoro no kurinda umutekano n’iby’ubwubatsi.
Ikindi ni uko nta musirikare wa Amerika wemerewe kuzinjira muri Gaza ahubwo byose bazabitunganyiriza muri Israel kuko ari naho bazashyira icyicaro.
Bazakorana bya hafi n’ingabo zo mu bindi bihugu byagize uruhare mu ishyirwaho ry’inyandiko igena amasezerano y’amahoro hagati ya Israel na Gaza, ibyo bikaba Misiri, Qatar na Turikiya.
Sosiyete sivile, abayobozi b’amadini n’abikorera ku giti cyabo nabo bazaba bafite ijambo rinini mu bizakorwa ngo ariya masezerano agerweho neza.
Mbere y’uko abo basirikare boherezwa muri Israel, umuyobozi mukuru mu ngabo za Amerika ushinzwe guhuza ibikorwa ukora mu cyo bita Central Command( CENTCOM witwa Brad Cooper yari ari muri Israel guhera kuri uyu wa Gatanu.
Ingabo za Israel zatangiye kuva mu birindiro zarimo muri Gaza, biha Abanyapalestine uburyo bwo kugaruka iwabo.
Icyakora, bamwe muri bo bavuga ko batarizera neza ko batazongera gushushubikanwa ngo bahunge.
Babwiye BBC ko bapfyuye gutaha kuko nta kundi babigenza ariko ko batizeye ko amahoro babwirwa azaramba.