Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente amaze gutangariza Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, ko Guverinoma yamaze guteganya Miliyari Frw 5 zo gushyira mu kigega giha abarimu inguzanyo kitwa Umwarimu SACCO.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ariya mafaranga ashyizweho mu gihe Leta yongerereye abarimu umushahara bitewe n’impamyabumenyi bahemberwaga ho.
Mu byo Minisitiri w’Intebe yatangaje ko byemejwe mu rwego rwo gufasha abarimu kugira imibereho myiza, harimo ko umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) yongerewe Frw 50.849 ku mushahara utahanwa yahembwaga.
Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) yongerewe Frw 44.966 ku mushahara utahanwa yahembwaga.
Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) yongerewe Frw 74.544 ku mushahara utahanwa yahembwaga.
Hongerewe kandi umushahara utahanwa w’abayobozi b’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.
Mu kiganiro cye, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yanavuze aho urwego rw’uburezi rwavuye n’aho rugeze.
Mu burezi rusange, muri iki gihe ngo umunyeshuri ashobora guhitamo gukomereza muri rimwe mu mashami (combinations) 10 arimo aya siyansi, ubumenyamuntu n’indimi.
Mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, byabaye ngombwa ko amashuri agabanywa ava kuri 17 ubu aba 10.
Muri iki gihe kandi Minisitiri w’Intebe yavuze ko umunyeshuri urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ashobora guhitamo gukomereza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Level 3-5).
Ahitamo imwe muri porogaramu 30 zigishwa.
Zimwe muri zo ni ikoranabuhanga rya mudasobwa (ICT, Software development, artificial intelligence. N’izindi)
Yiga kandi na Tekiniki zikoreshwa mu nganda, ubuhinzi bugezweho, ubukanishi n’ububaji.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye guhera mu mwaka wa 2017 kugeza ubu hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 26.890
By’umwihariko, mu gihugu hose, kuva mu 2020, hubatswe ibyumba by’amashuri Guverinoma yashyizeho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri 22.505 ndetse n’ibyumba by’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro 279.
Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Ngirente yavuze ko kongera ibyumba by’amashuri byajyanye no kongera umubare w’abarimu.
By’umwihariko, mu 2021-2022, Guverinoma yashyize mu myanya abarimu bashya 28.512 mu mashuri abanza n’abarimu 13.889 mu mashuri yisumbuye.
Ibyo bizatuma umubare w’abana umwarimu umwe yigisha ugera kuri 52 (52:1) nk’uko biteganyijwe mu mwaka wa 2023/24, uvuye kuri 59:1 muri 2021.
Biteganyijwe ko mu mwaka w’amashuri wa 2022/23, umubare w’abarimu uzongerwaho abarimu 13.058.
Yunzemo ko mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi, amashuri nderabarezi yakira abanyeshuri batsindiye ku manota yo hejuru.
AGuverinoma ibishyurira kimwe cya kabiri (½) cy’amafaranga y’ishuri kugira ngo ibashishikarize kwitabira ari benshi umwuga w’uburezi.
Umwaka w’amashuri 2020/21 abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye 267 ndetse n’abarimu 281 mu 2021/22, bahawe buruse( bishyuriwe amafaranga y’ishuri na Leta)batazishyura ibafasha kwiga amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi.
Kuva mu 2017 kugeza ubu, hamaze gutangwa ibitabo 11.915.397 mu mashuri abanza bijyanye n’amasomo anyuranye.
Umunyeshuri urangije amashuri abanza ahitamo ibigo bine aho kuba bibiri nk’uko byahoze.
Avuga kandi ko urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ahitamo ibigo bitandatu aho kuba bibiri nk’uko byari bimeze mbere.
Mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, kuva mu 2017 kugera ubu(2022) hubatswe ibikoni 2.612 mu mashuri abanza ndetse no mu mashuri amwe n’amwe yisumbuye.
Mu rwego rwo kugaburira abana ku ishuri, amafaranga Leta yatanze yavuye kuri miliyari Frw 35 mu mwaka wa 2021/22 ubu ikaba igeze kuri miliyari Frw 42 muri uyu mwaka wa 2022/23, bivuze inyongera ya 20%.
U Rwanda kandi ngo rwakiriye abarimu 63 batanzwe n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa “Organisation Internationale de la Francophonie” (OIF).
Guverinoma y’u Rwanda kandi irimo gukorana na Zimbabwe kugira ngo izahe u Rwanda abarimu 477 bazafasha mu kuzamura urwego rw’uburezi.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze kandi ko no mu cyiciro cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, amasomo yayongereye.
Hashyizwemo amasomo ya siyansi, uburere mboneragihugu n’Igifaransa.
Muri ayo mashuri, amatsinda y’ibyigwa (grades) agera kuri 52, abarirwamo udushami 107 (programs).
Mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gushaka abarimu no kubashyira mu myanya, guhera mu 2021, bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (e-recruitment system).
Abarimu 6.199 bo mu mashuri abanza n’abandi 3.435 mu mashuri yisumbuye bashyizwe mu myanya hifashishijwe iryo koranabuhanga.
Ikindi kandi ni uko abarimu bafashwa kubona inguzanyo ku nyungu ntoya (ya 11%) binyuze muri Koperative yabo Umwalimu SACCO.

Kuva mu 2017, kugera muri Kamena 2022, abanyamuryango b’iyi koperative bamaze guhawe inguzanyo ya Frw 362.843.049.394.
Kuva mu 2018, hatanzwe kandi mudasobwa 15.085 ku barimu.
Umubare w’amashuri afite ahantu abanyeshuri bigira mudasobwa(computer labs) kugeza ubu ni 433 mu mashuri yisumbuye na 239 mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Ibi ngo bizatuma igipimo cy’amashuri abanza akoresha mudasobwa gikomeza kuzamuka kikazagera kuri 89,1% kivuye kuri 69% mu mwaka wa 2017 ndetse no kuri 86,1% mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023/24.
Mu mashuri abanza, hatanzwe n’ibikoresho bifasha kwiga imibare na siyansi “Mathematics kits” 3.919 na za “Science kits” 1.291.
Hanatanzwe udufuka turimo ibikoresho abiga imibare bifashisha bita “Mathematics kits” tugera kuri 573 na z’udukoresho turimo ibikoresho by’abiga science bita “Science kits” tugera kuri 646 mu mashuri yisumbuye.
Nguko uko urwego rw’uburezi ruhagaze mu Rwanda ushingiye ku byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.