Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guverinoma Isaba Abanyarwanda Kuzakirana Ubumuntu Abimukira Bo Mu Bwongereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Guverinoma Isaba Abanyarwanda Kuzakirana Ubumuntu Abimukira Bo Mu Bwongereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 May 2022 9:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Alain Mukuralinda
SHARE

Alain Mukularinda usanganywe inshingano zo kuvugira Leta y’u Rwanda avuga ko abimukira bazava mu Bwongereza  bazagera mu Rwanda mu gihe gito kiri imbere. Avuga ko kubakirana ubumuntu ari inshingano ku Banyarwanda, bakabikora bazirikana ko bariya bantu bazaba bavuye mu buzima bugoye.

Ati: “Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukuzabakira na yombi, bazirikana ko ahanini ari abantu baba bavuye mu buzima bugoye, bakeneye kwakiranwa ubumuntu kugira ngo bashobore kongera kwiyubaka no kwigirira icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo habo hazaza.”

Abajijwe italiki bazagerera mu Rwanda, yirinze kuyivuga, avuga ko Itariki abimukira bazagerera mu Rwanda n’umubare w’abazaza ku ikubitiro bitaramenyekana.

Icyakora ngo imyiteguro igeze kure kandi ngo igihe cyose bazazira u Rwanda ruzabakira.

Hari amakuru Taarifa ifite avuga ko ku ikubitiro hazaza abantu bagera ku 100.

Ni ikimenyimenyi Urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru, RBA, rwasuye inyubako zizacumbikira bariya bimukira zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 350.

Iyo urebye amafoto yazo, ubona ko zifite ibikenewe byose ngo umuntu yumve aguwe neza bitewe n’aho atuye.

Hari aho biyuhagirira haba imbere no hanze y’inzu babamo, ubwiherero bumeze neza, ibitanda bigari, aho gutegurira no gufatira amafunguro n’ibindi.

Taarifa kandi yabajije Mukularinda niba abimukira bose bacumbikirwa muri Kigali honyine, asubiza ko abazaza bwa mbere  bazacumbikirwa i Kigali ariko abandi bazaza nyuma bazacumbikirwa n’ahandi mu Ntara z’u Rwanda.

Ati: “Aba mbere bazacumbikirwa i Kigali ariko uko bazagenda baza bazanacumbikirwa n’ahandi mu gihugu.”

Mu gihe bazaba bamaze kumenyera ikirere n’imiterere n’imitegekere y’u Rwanda, bazaba bafite uburenganzira bwo kwidegembya nk’abandi Banyarwanda bakora ibitanyuranyije n’amategeko.

Ushatse gusura Pariki, ushatse gusohokera ahantu runaka azabikora, byose ariko bikorwe mu mbago z’ibyo amategeko ateganya.

Hagati aho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta hamwe na mugenzi we ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu cy’u Bwongereza witwa Priti Patel bagiye i Geneva mu Busuwisi gusobanurira amahanga uko ibyo kuzana bariya bimukira mu Rwanda biteye.

Kubazana mu Rwanda byateje impaka mu nzego zitandukanye z’abantu barimo abanyapolitiki n’abakora mu nzego ziharanira uburenganzira bwa muntu.

Hari n’amakuru aherutse kuvugwa ko hari abatanze ikirego bavuga ko ariya masezerano atubahirije uburenganzira bwa muntu.

Icyakora Perezida Paul Kagame uherutse kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko ubufatanye bw’u Bwongereza n’u Rwanda mu kibazo cy’abimukira atari igikorwa cy’ubucuruzi.

Yagize ati: “ Gucuruza abantu ntibiba mu mico y’Abanyarwanda. Si indangagaciro zacu ngo tugure niturangiza tugurishe abantu.”

U Rwanda kandi rusanzwe rufite abantu barubamo barahoze ari abimukira ariko bafashwe nabi aho bari barahungiye ngo bahashakira amaronko.

Ni ibibazo batangiye kubamo guhera mu mwaka wa 2018 kandi icyo gihe nabwo u Rwanda hari abo rwahisemo gucumbikira.

TAGGED:AbimukiraBirutafeaturedHoteliKagameMukularindaPatel
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingano u Rwanda Rukoresha Muri Iki Gihe Ziva Mu Bihe Bihugu?
Next Article Ibiryo By’Ingurube Mu Rwanda Ni Bicye Kandi Hari N’Ibitujuje Ubuziranenge
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?