Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guverinoma Y’ u Rwanda Isaba Amadini Kuyifasha Mu Kurwanya Imirire Mibi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Guverinoma Y’ u Rwanda Isaba Amadini Kuyifasha Mu Kurwanya Imirire Mibi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2022 7:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yaraye asabye Kiliziya gatulika n’andi madini muri rusange gukomeza gukorana na Guverinoma kugira ngo ikivuyemo kibe ingirakamaro ku Banyarwanda muri rusange binyuze by’umwihariko mu kurwanya imirire mibi mu bana n’ubusinzi mu rubyiruko.

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Bakirisitu Gatulika bari baje muri yubile yo kwizihiza y’imyaka 25 Musenyeri Filipo Rukamba amaze ari umushumba muri Kiliziya Gatulika.

Yari yoherejwe na Perezida Kagame ngo amuhagararire muri iki gikorwa.

Dr.Ngirente yavuze ko hari byinshi Musenyiri Filipo Rukamba yafashije u Rwanda kugeraho mu myaka  25 amaze ari umushumba muri Kiliziya Gatulika.

Yavuze ko n’ubwo ibyo yafashije ari byiza kandi bikaba byaragiriye benshi akamaro, ari ngombwa ko Kiliziya gatulika n’andi madini byakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda muri uwo mujyo.

Ati: “By’umwihariko nagira ngo nsabe Kiliziya Gatolika n’andi madini kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi kuko umwana ugwingiye akura nabi. Ntabwo aba Umunyarwanda mwiza. Niyo mpamvu tubasaba gukomeza kudufasha muri gahunda za Leta zo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.”

Yanasabye abanyamadini gufasha Leta kurwanya ubusinzi  mu bana bamwe na bamwe bakiri bato.

Ngirente ntabura ariko gushima ko iyi imikoranire imaze igihe kandi hari umusaruro yatanze.

By’umwihariko Musenyeri Filipo Rukamba ashimirwa byinshi yakoze harimo  kuba yarashinze Seminari Nkuru (Préparatoire) ya Nyumba kandi afasha abalayiki benshi kwiga mu Rwanda no mu mahanga.

Binyuze muri CARITAS, Musenyeri Filipo Rukamba yitaye  ku bana baturuka mu miryango idafite amikoro ahagije, abashakira amashuri ndetse bahabwa amafaranga y’ishuri n’ibindi bikoresho.

Musenyeri Filipo Rukamba yakomeje gufatanya na Leta guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri.

Ni muri uyu mujyo binyuze muri Bureau social na Centres Nyampinga n’Intiganda yafashije abana benshi kuva mu muhanda no gusubira mu ngo bakomokamo cyangwa mu miryango yabo ya hafi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashimye  umusanzu wa Mgr Rukamba mu ishingwa ry’amashuri yigenga harimo ay’incuke, abanza, ayisumbuye na Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (Catholic University of Rwanda/CUR).

Musenyeri Filipo Rukamba yagaragaje n’umurava ukomeye mu kwita ku bigo nderabuzima 16 bya Diyosezi ya Butare harimo n’ibyo yashinze, ndetse n’ibitaro bya Gakoma.

Ngirente ati: “ Urwo ni uruhare rukomeye mu bijyanye no kwita ku buzima bw’Umunyarwanda kuko twemera ko Umunyarwanda urezwe neza agomba no kugira ubuzima bwiza.”

Uriya muhango wari kandi witabiriwe na Cardinal Antoine Karidinari Kambanda,  Nyiricyubahiro Musenyeri Arnaldo Catalan usanzwe ari Intumwa ya Papa mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Joachim Ntahondereye umwepisikopi wa Diyosezi ya Muyinga ukaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Burundi.

TAGGED:featuredGuverinomaMusenyeriRukambaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nel Ngabo, Umwe Mu Bahanzi B’Abahanga u Rwanda Rufite
Next Article Hari Imvugo Polisi Isanga Zihembera Imyitwarire Iganisha Ku Byaha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?