Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yaraye asabye Kiliziya gatulika n’andi madini muri rusange gukomeza gukorana na Guverinoma kugira ngo ikivuyemo kibe ingirakamaro ku Banyarwanda muri rusange binyuze by’umwihariko mu kurwanya imirire mibi mu bana n’ubusinzi mu rubyiruko.
Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Bakirisitu Gatulika bari baje muri yubile yo kwizihiza y’imyaka 25 Musenyeri Filipo Rukamba amaze ari umushumba muri Kiliziya Gatulika.
Yari yoherejwe na Perezida Kagame ngo amuhagararire muri iki gikorwa.
Dr.Ngirente yavuze ko hari byinshi Musenyiri Filipo Rukamba yafashije u Rwanda kugeraho mu myaka 25 amaze ari umushumba muri Kiliziya Gatulika.
Yavuze ko n’ubwo ibyo yafashije ari byiza kandi bikaba byaragiriye benshi akamaro, ari ngombwa ko Kiliziya gatulika n’andi madini byakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda muri uwo mujyo.
Ati: “By’umwihariko nagira ngo nsabe Kiliziya Gatolika n’andi madini kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi kuko umwana ugwingiye akura nabi. Ntabwo aba Umunyarwanda mwiza. Niyo mpamvu tubasaba gukomeza kudufasha muri gahunda za Leta zo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.”
Yanasabye abanyamadini gufasha Leta kurwanya ubusinzi mu bana bamwe na bamwe bakiri bato.
Ngirente ntabura ariko gushima ko iyi imikoranire imaze igihe kandi hari umusaruro yatanze.
By’umwihariko Musenyeri Filipo Rukamba ashimirwa byinshi yakoze harimo kuba yarashinze Seminari Nkuru (Préparatoire) ya Nyumba kandi afasha abalayiki benshi kwiga mu Rwanda no mu mahanga.
Binyuze muri CARITAS, Musenyeri Filipo Rukamba yitaye ku bana baturuka mu miryango idafite amikoro ahagije, abashakira amashuri ndetse bahabwa amafaranga y’ishuri n’ibindi bikoresho.
Musenyeri Filipo Rukamba yakomeje gufatanya na Leta guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri.
Ni muri uyu mujyo binyuze muri Bureau social na Centres Nyampinga n’Intiganda yafashije abana benshi kuva mu muhanda no gusubira mu ngo bakomokamo cyangwa mu miryango yabo ya hafi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashimye umusanzu wa Mgr Rukamba mu ishingwa ry’amashuri yigenga harimo ay’incuke, abanza, ayisumbuye na Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (Catholic University of Rwanda/CUR).
Musenyeri Filipo Rukamba yagaragaje n’umurava ukomeye mu kwita ku bigo nderabuzima 16 bya Diyosezi ya Butare harimo n’ibyo yashinze, ndetse n’ibitaro bya Gakoma.
Ngirente ati: “ Urwo ni uruhare rukomeye mu bijyanye no kwita ku buzima bw’Umunyarwanda kuko twemera ko Umunyarwanda urezwe neza agomba no kugira ubuzima bwiza.”
Uriya muhango wari kandi witabiriwe na Cardinal Antoine Karidinari Kambanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Arnaldo Catalan usanzwe ari Intumwa ya Papa mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Joachim Ntahondereye umwepisikopi wa Diyosezi ya Muyinga ukaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Burundi.