Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guverinoma Y’Abatalibani Ihangayikishije Umuryango W’Abibumbye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Guverinoma Y’Abatalibani Ihangayikishije Umuryango W’Abibumbye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 September 2021 1:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
(FILES) In this file photo taken on February 04, 2020 United Nations Secretary General Antonio Guterres speaks during a press briefing at United Nations Headquarters in New York City. - UN Secretary-General Antonio Guterres pleaded with the international community, during an interview with AFP on September 9, 2021, to maintain a dialogue with the Taliban in Afghanistan, warning that an "economic collapse" with possibly millions dying must be avoided. (Photo by Angela Weiss / AFP)
SHARE

Guhanganyika k’Umuryango mpuzamahanga( UN) gushingiye ku ngingo y’uko abenshi mu bagize Guverinoma y’Abatalibani iherutse gushyirwaho, bari ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga. Harimo benshi bashizwe ku rutonde rw’abashakishwa rwakozwe na fbi.

Muri rusange ibihugu bikomeye ku isi( akenshi nibyo bitirira Umuryango mpuzamahanga)bivuga ko umubano wabyo na Leta y’Abatalibani uzaterwa n’uko bazitwara mu buyobozi bwabo.

N’ubwo ari uko bivugwa ariko, Abatalibani kugeza ubu nta kimenyetso barerekana cy’uko biteguye kwitwara nk’uko amategeko yashyiriweho muri UN abiteganya.

Abasesengura imikorere yabo kugeza ubu, bavuga ko Abatalibani bazakoresha itegeko rya Sharia mu buyobozi bwabo bityo ngo abumva ko bazakurikiza amasezerano mpuzamahanga nk’uko aba mucyo bita Charte de L’ONU( UN Charter) baribeshya.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibi kandi ni ko bimeze kuko hari umwe mu bayobozi babo bakuru wavuze ko amasezerano mpuzamahanga Abatalibani bazakurikiza ari amasezerano azaba adaca ukubiri n’amahame ya Sharia.

Kubera iyi mpamvu, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres kuri uyu wa Kane tariki 09, Nzeri, 2021 yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa , AFP, ko uburyo bwiza bwo gukorana n’Abatalibani ari ukwica bakaganira.

Ibi biganiro bizaba bigamije kubumvisha ko imikoranire myiza kandi yumvikanyweho n’impande zombi ari ingenzi kurusha gutsimbarara ku byo bumva ko bikwiye.

Ati: “ Kuganira na bariya bantu ni ngombwa kugira ngo tugire icyo twemeranywaho mu nyungu z’abaturage ba Afghanistan. Muri kiriya gihugu hari abantu benshi bacyeneye inkunga y’ibiribwa, imiti n’ibindi… Barabicyeneye kubera ko bamaze igihe mu ntambara kandi mu by’ukuri barifuza kubivamo bakabaho neza.”

Antonio Guterres avuga ko muri gahunda ze ateganya no kuzasura Afghanistan mu gihe kiri imbere.

- Advertisement -

Intumwa ya UN muri Afghanistan yitwa Deborah Lyons nawe yabwiye Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi ko igihe kigeze ngo amahanga aganire na Leta y’Abatalibani barebere hamwe icyakorwa mu nyungu z’abatuye Afghanistan mu gihe kirambye.

Deborah avuga ko Abatalibani bagombye muri iki gihe kwicara bagakora uko bashoboye igihugu cyabo kikabamo ituze ku bagituye bose.

Ku wa Gatatu tariki 08, Nzeri, 2021 Guverinoma y’Abatalibani yatangaje ko umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bashaka kwigaragambya bagomba kubanza kubisabira uruhushya.

Byatumye imyigaragambyo yari iteganyijwe bucyeye bw’aho( ni ku wa Kane tariki 09, Nzeri, 2021) isubikwa.

TAGGED:AbatalibanifeaturedGuterresGuverinomaLetaSharia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakozi Ba Mara Phones Baratabaza, Bamaze Amezi Menshi Badahembwa
Next Article Mu Gihe Amerika Yibuka Ibitero Bya Al Qaeda, U Bwongereza Bwo Burashima Imana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?