Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guverinoma Yavuze Impamvu Umukozi Wa Human Rights Watch Yangiwe Kwinjira Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Guverinoma Yavuze Impamvu Umukozi Wa Human Rights Watch Yangiwe Kwinjira Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2024 11:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuba umukozi w’Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, yarangiwe mu Rwanda bishingiye ku ngingo y’uko uyu muryango utemerewe kurukoreramo.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryaraye risohowe kuri iyi ngingo rivuga ‘nta mikoranire cyangwa amasezerano rufitanye’ n’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRW) awemerera gukorera mu Rwanda.

Itangazo rigira riti: “Nta masezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na HRW yabayeho mu myaka myinshi ishize, nta ruhushya HRW ifite rwo gukorera mu Rwanda.”

Havugwamo kandi ko uwo mukozi yananiwe gusobanurira Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka impamvu z’ibyo yari aje gukora mu Rwanda.

Kuri X, u Rwanda rwatangaje ko kuba rudakorana na Human Rights Watch ari ikintu kimaze igihe.

Ikindi ni uko Human Rights Watch ishinjwa na Leta y’u Rwanda ‘guhimba raporo’ zigoreka ukuri kw’ibibera mu Rwanda.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigira riti: “Nk’uko umuryango HRW wakomeje guhimba raporo zigoreka ukuri ku biri mu Rwanda n’ubundi ushobora gukomeza kubikora bitabaye ngombwa ko ukoresha ingufu ngo abakozi bawo binjire mu gihugu.”

Ku wa Kane taliki 16, Gicurasi, nibwo Human Right Watch yatangaje ko  taliki 16,  Gicurasi 2024,  inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, zangiye umukozi wayo ushinzwe ubushakashatsi mu ishami ryayo rya Afurika kwinjira mu Rwanda ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Icyo Guverinoma itangaza kuri iyi ngingo

Uwo mukozi ni Clémentine de Montjoye wangiwe kwinjira mu Rwanda ku bw’impamvu Human Rights Watch ivuga ko  zidasobanutse zatanzwe n’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda.

Clémentine de Montjoye

Indege ya Kenya Airways yari umuzanye yasabwe kumusubizayo vuba na bwangu!

Umuryango Human Rights Watch uvuga ko uwo mukozi yari aje mu Rwanda guhura n’abahagarariye ibihugu byabo, ariko akigera ku butaka bw’u Rwanda abwirwa ko nta kaze ahawe.

TAGGED:featuredHumanRwandaUburenganzira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Hageragejwe Coup d’Etat
Next Article Igisirikare Cya DRC Cyemeje Ko Hari Coup d’Etat Yaburijwemo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?