Guverinoma Yavuze Impamvu Umukozi Wa Human Rights Watch Yangiwe Kwinjira Mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuba umukozi w’Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, yarangiwe mu Rwanda bishingiye ku ngingo y’uko uyu muryango utemerewe kurukoreramo.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryaraye risohowe kuri iyi ngingo rivuga ‘nta mikoranire cyangwa amasezerano rufitanye’ n’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRW) awemerera gukorera mu Rwanda.

Itangazo rigira riti: “Nta masezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na HRW yabayeho mu myaka myinshi ishize, nta ruhushya HRW ifite rwo gukorera mu Rwanda.”

Havugwamo kandi ko uwo mukozi yananiwe gusobanurira Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka impamvu z’ibyo yari aje gukora mu Rwanda.

- Kwmamaza -

Kuri X, u Rwanda rwatangaje ko kuba rudakorana na Human Rights Watch ari ikintu kimaze igihe.

Ikindi ni uko Human Rights Watch ishinjwa na Leta y’u Rwanda ‘guhimba raporo’ zigoreka ukuri kw’ibibera mu Rwanda.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigira riti: “Nk’uko umuryango HRW wakomeje guhimba raporo zigoreka ukuri ku biri mu Rwanda n’ubundi ushobora gukomeza kubikora bitabaye ngombwa ko ukoresha ingufu ngo abakozi bawo binjire mu gihugu.”

Ku wa Kane taliki 16, Gicurasi, nibwo Human Right Watch yatangaje ko  taliki 16,  Gicurasi 2024,  inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, zangiye umukozi wayo ushinzwe ubushakashatsi mu ishami ryayo rya Afurika kwinjira mu Rwanda ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Icyo Guverinoma itangaza kuri iyi ngingo

Uwo mukozi ni Clémentine de Montjoye wangiwe kwinjira mu Rwanda ku bw’impamvu Human Rights Watch ivuga ko  zidasobanutse zatanzwe n’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda.

Clémentine de Montjoye

Indege ya Kenya Airways yari umuzanye yasabwe kumusubizayo vuba na bwangu!

Umuryango Human Rights Watch uvuga ko uwo mukozi yari aje mu Rwanda guhura n’abahagarariye ibihugu byabo, ariko akigera ku butaka bw’u Rwanda abwirwa ko nta kaze ahawe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version