Guverinoma Yemeje ko Amashuri Agiye Gufungura, Yoroshya Akato Ku Binjira Mu Gihugu

Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye ingamba zo kurwanya COVID-19 mu gihugu, isubizaho ko akato ku bantu bavuye mu mahanga ari amasaha 24 muri hoteli zabigenewe aho kuba iminsi itatu. Muri izo ngamba hanashimangirwa ko amashuri agomba gufungura hagendewe ku ngengabihe isanzwe.

Ingamba zatangajwe kuri uyu wa Gatanu zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose uhereye ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022. Zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.

Nk’uko bisanzwe, ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro (09:00PM).

Nk’uko bisanzwe, abagenzi bose binjira n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid- 19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka.

Mu mpinduka zigaragara ariko harimo ko “Abagenzi bose binjira mu Gihugu bagomba guhita bashyirwa mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.”

“Abagenzi bose bagomba gupimwa Covid-19 (PCR test) bakigera mu Gihugu, kandi bagomba kongera gupimwa ku munsi wa 3, biyishyuriye, ahantu hagenewe gupimirwa Covid-19.”

Iyi ngingo yororeheje abagenzi, kuko nk’amabwiriza yo ku wa 20 Ukuboza 2021 yateganyaga ko “abagenzi bose binjira mu gihugu bagomba guhita bashyirwa mu kato k’iminsi itatu muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.”

“Abagenzi bose bapimwa covid-19 (PCR Test) bakigera mu gihugu, bakongera gupimwa ku munsi wa 3 n’uwa 7 biyishyuriye, ahantu hagenewe gupimirwa covid-19.”

Amashuri agiye gufungurwa

Undi mwanzuro ni uvuga ko “Amashuri azafungura hakurikijwe ingengabihe isanzweho. Amabwiriza arambuye kuri yi ngingo azatangazwa na Minisiteri y’Uburezi.”

Bivuze ko nta gihindutse, igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022 gisozwe ku wa 31 Werurwe 2022, na ho icya gatatu gitangire ku wa 18 Mata gisozwe ku wa 15 Nyakanga 2022.

Ni ingingo ikomeye uko abantu benshi bari batangiye kwibaza niba abanyeshuri bazasubira ku mashuri vuba, bijyanye n’ubwandu bwa COVID-19 burimo gukwirakwira ku kigero cyo hejuru.

Byongeye, mu gihe ku wa Gatanu ubanziriza itangira ry’amashuri abana babaga bari mu ngendo zigana aho biga, kugeza ubu ntabwo baramenya gahunda y’ingendo uko iteye.

Mu zindi ngamba harimo ko ibiro by’Inzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi bo mu biro batarenze 15% by’abakozi bose bakorera mu biro.

Ibiro by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batanga serivisi z’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose bakorera.

Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira mama ntugomba kurenga 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.  Abitabiriye mama bose bagomba kuba barikingije byuzuye kandi bakagaragaza ko bipimishije Covid- 19 mu masaha 24 mbere y’uko mama iterana.

Amabwiriza akomeza ati “Uretse mu Mujyi wa Kigali, imihango yose ibera mu nsengero igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu. Mu Mujyi wa Kigali, imihango yose ibera mu nsengero igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.”  Abitabira amateraniro mu Gihugu hose bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

Kwiyakira bijyanye n’ubukwe (wedding-related receptions) birabujijwe. Imihango y’ubukwe harimo gusaba, Ishyingirwa rikorewe Imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 40.   Ibi kandi bigomba kubahirizwa mu Gihugu hose.  Imhango y’ubukwe ibereye mu rugo ntigomba kwitabirwa n’abantu barenze 20.

Abateguye iyo mihango bagomba kubimenyesha Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze iminsi 7 mbere y’uko iba.  Abitabiriye ibyo bikorwa bagomba kwerekana ko bikingije mu buryo bwuzuye kandi bipimishije COVID- 19 mu masaha 24 mbere y’uko biba.

Aho bishoboka, amakoraniro yose agomba kubera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije.  Hejuru y’ibyo ariko, ibirori no kwiyakira bijyanye n’iminsi mikuru itandukanye byose birabujijwe.

Utubari tuzakomeza gufungura mu byiciro, hubahirizwa Amabwiriza yo kwirinda Covid- 19,ariko tukakira abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho twakirira abantu.  Utubari tugomba gufunga saa mblri z’iioro (8:00 PM kandi bigomba kubahirizwa mu Gihugu hose.

Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti eye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye

bizakomeza.  Amabwiriza arambuye yerekeranye na siporo zikorwa n’amakipe y’abakinnyi babigize umwuga azatangazwa na Minisiteri ya Siporo.

Guverinoma yakomeje iti “Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose barashishikarizwa kwikingiza byuzuye harimo no guhabwa urukingo rwo gushimangira ku bujuje ibisabwa.”

“Kwikingiza byongerera umubiri ubudahangarwa, bigatuma umuntu adapfa kwandura Covid-19 cyangwa ngo azahazwe na yo kugeza ubwo ajyanwa mu bitaro. Abaturage barashishikarizwa kwipimisha kenshi, ndetse igihe cyose bishoboka, bagakorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga kandi bakarushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid- 19.”

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version