Guverinoma Yongereye Amafaranga Y’Ingengo Y’Imari

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana

Nyuma yo kubona ko hari amafaranga menshi igihugu cyakoresheje muri Mutarama, 2024 yari yarateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2023/2024, byabaye ngombwa ko Minisiteri y’imari n’igenamigambi yongeraho andi angana na Miliyari Frw 85.6 ni ukuvuga 1.7% by’ingengo y’imari nk’iyi yari yarateganyijwe muri  Kamena, 2023.

Byakozwe kugira ngo ibikorwa byarateguwe  kugeza muri Kamena, 2024 bitazabura amafaranga yo kubishyira mu bikorwa.

Ibi Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yaraye abisobaniriye Inteko rusange y’Abadepite yaraye iteraniye mu Ngoro yayo ku Kimihurura.

Yavuze ko izi mpinduka zakozwe hashingiwe ku mikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 mu gihembwe cyayo cya mbere kuko yageze kuri 61% mu mpera za Mutarama, 2024 kandi ibikenewe gushyirwamo andi mafaranga kugeza muri Kamena uyu mwaka bikiri byinshi.

Yabwiye intumwa za rubanda ko amafaranga yongerewe muri iriya ngengo y’imari yasaranganyijwe mu nzego z’ubuzima bw’igihugu zari ziyakeneye hashingiwe ku migambi y’ishoramari yari yarateganyijwe.

Dr. Ndagijimana yagize ati: “ Igice kinini cy’aya mafaranga kizashyirwa mu kuzamura imishahara y’abakozi ba Leta, ibikorwa by’amatora y’Umukuru w’igihugu n’Abadepite, amafaranga agenewe abasezerewe ku rugamba ndetse no kunoza iby’amafaranga agenewe za Ambasade harimo n’iziherutse gutangira gukora.”

Hari n’amafaranga azashyirwa mu mishinga y’iterambere azarenga miliyari Frw 83.7 avuye kuri miliyari Frw 1.894.7 na miliyari 1.978.3 yari yarateguwe mbere.

Iyi mishinga igendanye n’iy’ubuhinzi cyane cyane mu gukoresha amafumbire, imishinga y’ibikorwaremezo, kwishyura abahoze batuye mu bice byanyujijwemo ibikorwaremezo n’ibindi.

Mu bisobanuro yahaye Abadepite, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ibipimo by’uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe byerekana ko buzamuka neza kandi buri kwivana mu ngaruka za COVID-19 mu buryo bufatika.

Avuga ko ibi bigaragazwa n’uko  muri iki gihembwe cya mbere cy’ingengo y’imari ya 2023/2024, imibare igaragaza ko bwazamutse ku kugero cya 7.6% kandi ngo iyi mibare irenze uko abahanga bari babiteganyije.

Ibi byatewe ahanini n’uko hari abashoramari benshi bitabiriye gushora mu Rwanda, biha abantu akazi barinjiza kandi biterwa nanone  na politiki zifatika zo kwita ku Banyarwanda bafite amikoro make ugereranyije n’abandi zashyizweho zituma bakora bagira imibereho myiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version