Ibiro By’Umukuru w’u Burundi byatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane taliki 04, Nyakanga, 2022 kuzageza Taliki 15, Nyakanga, 2022. Akazi bazagatangira neza Taliki 18, Nyakanga, 2022.
Hagati aho ariko, abagize Guverinoma y’u Burundi bagomba kuba barebera hamwe uko bazagaruka mu kazi bagakomeza mu mujyo wo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zateguwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023.
Selon un communiqué de presse lu par la porte-parole du Chef de l'État,les membres du @BurundiGov ont commencé leur congé le lundi 4/07/2022.
Ce congé de 10 jours ouvrables prendra fin le 15/07/2022. La reprise effective des activités est programmée le lundi 18 juillet 2022. pic.twitter.com/g9X2FRTHBj— RTNB (@RTNBurundi) July 4, 2022
Itangazo ryo mu Biro bya Perezida Evariste Ndayishimiye rivuga ko abagize Guverinoma bazagaruka mu kazi bafite intege zisumbuye kurushaho, bityo ngo bagomba kuruhuka neza kugira ngo bazagaruke bujuje ibisabwa byose ngo bakore byinshi kandi byiza kurushaho.
Perezida Ndayishimiye we ngo azaboneraho umwanya wo gusura no kumva ibibazo by’abaturage aho batuye ahave ashyizeho umurongo bigomba kuzacyemurirwaho.
Evelyne Butoyi usanzwe ari Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burundi niwe wasinye kuri ririya tangazo.