Habaye Inama Ya Mbere Y’Ubufatanye Mu Bukungu Bw’U Rwanda Na Ghana

Inama yabaye hagati y’abahagarariye u Rwanda na Ghana igizwe n’abakora mu by’ubukungu cyane cyane mu bikorera yaganiriye uko ibihugu byombi byakwagura imikoranire mu bucuruzi.

Niyo nama ya mbere ihuje ibi bihugu igamije kureba inzego byombi byashyiramo imbaraga kugira ubufatanye bwabyo bugirire akamaro buri gihugu.

Ni inama bise ‘Rwanda x Ghana Business Forum’ .

Mu ijambo Madamu Clare Akamanzi usanzwe uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere yagejeje ku bitabiriye iriya nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga yavuze iriya nama ari ingirakamaro ku bihugu byombi.

- Kwmamaza -

Ati: “ Nizera ko hari byinshi twageraho muri ubu bufatanye kandi nizeye ko iri huriro rizaba uburyo bwo guhanahana amakuru buri gihugu gikeneye kugira ngo ubu bufatanye bukigirire akamaro.”

Umwe mu bitabiriye iriya nama ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana Madamu Aïssa Kirabo Kakira.

Mu mwaka ushize wa 2020 umubano w’u Rwanda na Ghana wongereye imbaraga ubwo Ambasade y’u Rwanda muri Ghana yafungurwaga.

Icyo gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta niwe wari uhagarariye u Rwanda muri kiriya gikorwa.

Hari kandi na Amb Aïssa Kirabo Kakira uhagarariye u Rwanda muri Ghana.

Mu ruzinduko Biruta yari yagiriye i Accra yasinye n’amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Ghana, icyo gihe Ghana ikaba yari ihagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga witwa Shirley Ayorkor Botchway

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version