Imirimo Yose Igendanye N’Irangiza Ry’Inyandikompesha ‘Yahagaritswe’

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ubutabera kuri uyu wa Kane tariki 25, Werurwe, 2021 rivuga ko iriya Minisiteri  irimo kuvugurura uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu irangiza ry’inyandikompesha.

Ibi byatumye iba ihagaritse mu gihe kigufi imirimo yose igendanye n’irangiza ry’inyandikompesha kugeza iryo vugurura rirangiye.

Iri vugurura rigamije konoza imikoreshereze y’ikoranabuhanga bwifashishwa mu irangiza ry’inyandikompesha.

Minisiteri y’ubutabera yamenyesheje abahesha b’Inkiko bose bakoresheje uburyo bwa ririya koranabuhanga barangiza inyandikompesha ariko ntibakore ibisabwa byose bigomba gushyirwa mu ikoranabuhanga harimo cyane cyane raporo  zisoza cyamunara ko bahawe kugeza Tariki 28, Werurwe, 2021 kuba bashyizemo ibyo basabwa byose.

Itangazo kuri iyi aya mabwiriza ni iri rikurikira:

Itangazo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version