Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Habineza Arashaka Gushyira Imbaraga Nyinshi Mu Ishyaka Rye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Habineza Arashaka Gushyira Imbaraga Nyinshi Mu Ishyaka Rye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 July 2024 7:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr. Frank Habineza w’ Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) uherutse gutsindwa amatora y’Umukuru w’igihugu avuga ko guhera mu Cyumweru gitaha azajya akorera mu Biro by’ishyaka rye.

Imbaraga agiye kuzishyira muri ryo kuko ngo rikeneye abakozi benshi.

Frank Habineza yiyamamazaga ku mwanya wa Perezida kimwe na Mpayimana Philippe , umukandida wigenga na Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi .

Amajwi y’agateganyo   ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora yerekana ko mu bakandida bari biyamamaje ku mwanya w’Umukuru  w’igihugu, Paul Kagame ari we uri  imbere n’amajwi 99.18%, Habineza Frank akagira amajwi 0.50 % naho Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga afite 0.32% .

Mu kiganiro cyihariye yahaye bagenzi bacu ba  UMUSEKE, Dr. Habineza yavuze ko nyuma yuko atabonye umwanya w’Umukuru w’igihugu, ibikorwa bye agiye kubikomereza mu ishyaka rye rya Democratic Green Party of Rwanda.

Ati “ Ndi tayari gukorera  ishyaka ryange. Ishyaka ryacu rikeneye abakozi, nzarikorera . Kuva ku wa mbere w’Icyumweru gitaha nzaba ndi kuri biro by’ishyaka.”

Ashima uko ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora byagenze , agashima abayoboke be bamugiriye icyizere bakamuha amajwi ndetse  n’ishyaka rye.

Mu mwaka wa 2017, Dr. Frank Habineza nabwo yari yamamaje ngo ayobore u Rwanda ariko aratsindwa.

Icyo nabwo ni Paul Kagame wamutsinze ku majwi 98.79% naho Habineza abona 0.48%, Mpayimana nawe yari ahari ariko aratsindwa nawe abona 0.73%, icyakora arusha Habineza ho ibice…

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangaza ibyavuye mu matora ya Perezida n’ay’abadepite bya burundu ku itariki 27 Nyakanga 2024.

Ifoto@Makuruki.rw

TAGGED:AmatorafeaturedFrankHabinezaIshyakaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Airtel Money Igiye Gutangiza Gahunda Yo Kugoboka Abarwayi
Next Article Musanze: Umugabo Yishwe N’Urwagwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

You Might Also Like

Imikino

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwanda Bumve Ko Batekanye- ACP Rutikanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?