Minisitiri Nepo Abdallah Utumatwishima yabwiye Perezida Kagame ko urubyiruko rwamutumye ngo amubwire ko rumufataho urugero.
Ati: ‘Urubyiruko rwinshi niyo turebye ibyo bandika ku mbuga nkoranyambaga urubyiruko rugukunda ijana ku ijana.”
Avuga ko binagaragarira kubyo bita hashtag yiswe PK, akavuga ko kuba babimutumye akaba atumitse ari iby’igikundiro.
Min Utumatwishima avuga ko urubyiruko rwifuza kubana na Perezida Kagame ubu no mu gihe kizaza.
Urubyiruko kandi rwabwiye Minisitiri w’urubyiruko ko urubyiruko rwifuza gukora nk’uko akora ndetse ngo n’urubyiriko rw’abahinzi rwifuza kumera nka Perezida Kagame.
Minisitiri Nepo Abdallah Utumatwishima yagiriye urubyiruko inama yo kwigira kuri Perezida Kagame amasomo arimo kwiyoroshya.
Ati:” Twige kwiyoroshya nk’uko mubigenza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”
Yasabye urubyiruko kandi kumenya kurinda amarangamutima yarwo bakamenya kwirinda gutukana.
Avuga ko iyo Perezida Kagame aza kuba atazi gucunga azatangira ye aba yarasabye urubyiruko rugafata intwaro rukambuka.
Inama y’igihugu y’Umushyikirano iri ku munsi wayo wa kabiri ari nawo wa nyuma.