Habineza Arashaka Gushyira Imbaraga Nyinshi Mu Ishyaka Rye

Dr. Frank Habineza w’ Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) uherutse gutsindwa amatora y’Umukuru w’igihugu avuga ko guhera mu Cyumweru gitaha azajya akorera mu Biro by’ishyaka rye.

Imbaraga agiye kuzishyira muri ryo kuko ngo rikeneye abakozi benshi.

Frank Habineza yiyamamazaga ku mwanya wa Perezida kimwe na Mpayimana Philippe , umukandida wigenga na Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi .

Amajwi y’agateganyo   ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora yerekana ko mu bakandida bari biyamamaje ku mwanya w’Umukuru  w’igihugu, Paul Kagame ari we uri  imbere n’amajwi 99.18%, Habineza Frank akagira amajwi 0.50 % naho Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga afite 0.32% .

Mu kiganiro cyihariye yahaye bagenzi bacu ba  UMUSEKE, Dr. Habineza yavuze ko nyuma yuko atabonye umwanya w’Umukuru w’igihugu, ibikorwa bye agiye kubikomereza mu ishyaka rye rya Democratic Green Party of Rwanda.

Ati “ Ndi tayari gukorera  ishyaka ryange. Ishyaka ryacu rikeneye abakozi, nzarikorera . Kuva ku wa mbere w’Icyumweru gitaha nzaba ndi kuri biro by’ishyaka.”

Ashima uko ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora byagenze , agashima abayoboke be bamugiriye icyizere bakamuha amajwi ndetse  n’ishyaka rye.

Mu mwaka wa 2017, Dr. Frank Habineza nabwo yari yamamaje ngo ayobore u Rwanda ariko aratsindwa.

Icyo nabwo ni Paul Kagame wamutsinze ku majwi 98.79% naho Habineza abona 0.48%, Mpayimana nawe yari ahari ariko aratsindwa nawe abona 0.73%, icyakora arusha Habineza ho ibice…

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangaza ibyavuye mu matora ya Perezida n’ay’abadepite bya burundu ku itariki 27 Nyakanga 2024.

Ifoto@Makuruki.rw

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version