Habonetse Ibinini Birinda Abanduye COVID-19 Kuremba Kuri 50%

Ikigo gikora imiti cyo muri Amerika, Merck, cyatangaje ko igerageza ryakorwaga ku binini cyakoze byitwa Molnupiravir ryatanze icyizere gikomeye, ku buryo bishobora kugabanyiriza uwanduye COVID-19 ibyago byo kuremba kuri 50%.

Icyo kigo cyahise gitangaza ko kigiye gusaba Urwego rugenzura imiti n’ibiribwa muri Amerika (US FDA) uburenganzira bwo kuba uwo muti wakoreshwa mu buryo bw’ubutabazi, buzwi nka Emergency Use Authorization (EUA).

Hamaze iminsi hashakishwa umuti wafasha abantu guhangana na COVID-19, wakunganira inkingo zamaze kwemezwa.

Umuyobozi Mukuru wa Merck, Robert Davis, yatangaje ko nyuma y’ibyavuye mu igerageza, hari icyizere ko Molnupiravir ishobora kuba umuti w’ingenzi cyane mu guhangana n’iki cyorezo.

Uwo muti unyuzwa mu kanwa wakorewe kuvura ibicurane, uza guhabwa ubushobozi bwo kuyobya virus itera COVID-19 ku buryo itabasha gukwirakwira mu ngingo zituma umuntu azahara.

Mu igerageza, Merck n’ikigo Ridgeback Therapeutics byasesenguye ibipimo by’abantu 775 barimo kimwe cya kabiri bahawe Molnupiravir mu minsi itanu – inshuro ebyiri ku munsi – abandi bahabwa ikinini kidafite ubushobozi (placebo).

Bose byari byaremejwe ko banduye COVID-19 ndetse banagaragaza ibimenyetso.

Byaje kugaragara ko mu barwayi bahawe Molnupiravir, 7.3 ku ijana bajyanywe mu bitaro kugeza ku munsi wa 29, ugereranyije na 14.1 ku ijana mu batarafashe uriya muti. Bigaragaza ko ibyago byo kuremba byagabanyutseho 50%.

Muri babantu batafashe umuti kandi hapfuyemo umunani, mu gihe mu bafashe kiriya kinini nta wapfuye.

Ntabwo ariko biriya bipimo birasesengurwa n’abahanga bigenga, ngo babitangeho ibitekerezo.

Imibare y’ibanze igaragaza ko kiriya kinini gikora neza kuri virus yihinduranyije ya Delta, kandi nta mpungenge giteye ku buzima.

Ibipimo by’igerageza ngo byarigaragaje cyane ku buryo igerageza barihagaritse ritarangiye.

Umwalimu mu bijyanye n’ibyorezo muri Kaminuzaya Oxford, Peter Horby, yavuze ko iyi ari intambwe ishimishije, nk’uko AFP yabitangaje.

Ati “Uburyo bwizewe, buhendutse kandi butanga umusaruro bukoreshwa ku kinini umuntu anyuza mu kanwa bwaba ari intambwe ikomeye mu guhangana na Covid.”

Gusa bamwe mu mpuguke bavuze ko habaho kwitonda, imibare yose yo mu igerageza ikabanza igashyirwa ahabona.

Impuguke zivuga ko mu gihe uriya muti waba wemejwe byaba byiza ugiye utangwa umurwayi agifatwa, kubera ko abantu bafite ibyago byinshi byo kuremba byoroshye kubamenya ku ijanisha ryo hejuru.

Merck yatangaje ko iteganya gukora ibinini miliyoni 10 bya Molnupiravir kugeza mu mpera z’uyu mwaka wa 2021.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko uwo muti niwemerwa na US FDA, izagura ufite agaciro ka miliyari $1.2.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version