Cardinal Kambanda Yashyizwe Mu Rindi Huriro Ry’Aba ‘Cardinals’

Papa Francis aherutse kugira Cardinal Antoine Kambanda umwe mu ba Cardinals bagize Ihuriro rishinzwe kwita ku nyigisho za Kiliziya Gatulika, Ihuriro mu Gifaransa bita La Congrégation pour l’éducation catholique. Papa Francis yamuhaye ziriya nshingano tariki 29, Nzeri, 2021.

Iri huriro ryashinzwe mu mwaka wa 1588 rishingwa na Papa Sixte V, ariko ubwo riheruka kuvugururwa hari mu mwaka wa 2013 bikozwe na Papa Benoît XVI.

Imwe mu nshingano z’abarigize ni ugutegura no kunonosora integanyanyigo za Kiliziya Gatulika zigishwa mu mashuri ya Seminari atagura abitegura kuzaba Abasaseridoti.

Ikinyamakuru La Croix International dukesha iyi nkuru kivuga ko ririya Huriro ari ryo rishinzwe kugenzura imikorere ya za Kaminuza zigisha amasomo ategura abazaba abapadiri kandi rikita ku bigo byose bibategurira uriya muhamagaro.

- Kwmamaza -

Hari izindi nshingano yari asanganywe…

Mu mpera z’umwaka wa 2020, Papa Francis yagize Cardinal Antoine Kambanda umwe mu ba cardinals bashinzwe gukurikirana uko umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza ukorwa ku Isi.

Ni ihuriro ryiswe  Congregation for the Evangelization of Peoples (CEP).

Rizwi ku izina rya Propaganda Fide.

Cardinal Kambanda yagizwe Cardinal taliki 28, Ugushyingo, 2020 bituma aba Umunyarwanda wa mbere ugize kuri uru rwego kuva Kiliziya Gatulika yagera mu Rwanda, hashize imyaka 120.

Izina ‘Cardinal’ bivuga Inkingi, Umusingi, cyangwa ikintu cy’ingenzi ibintu biba bishingiyeho.

Urwego rwa Papa nirwo rwonyine ruruta urwego rwa Cardinal mu nzego zose za Kiliziya Gatulika y’i Roma.

Kugira ngo umuntu abe ‘Cardinal’ biterwa n’uko aba yatowe na Nyirubutungane Papa ubwe, ku bushake bwe bwite.

Uwo muntu agomba kuba ari mu nzego za gisaseridoti, Umwepiskopi cyangwa Umupadiri, agomba kuba ari inyangamugayo, akwiye kwizerwa, agaragaza ukwemera guhamye, imyitwarire ikwiye gushimwa, arangwa n’ubushishozi mu gucunga ibya Kiliziya.

Abakaridinali ba Kiliziya Gatolika  ya Roma bagize Urugaga rwihariye (Collège cardinalice), bakaba bafite inshingano zihariye bahabwa nʾamategeko ya Kiliziya.

Inshingano yabo ya mbere ni  uko bafite ububasha bwo gutora no gutorwamo Nyirubutungane Papa, mu muhezo (conclave) utorerwamo Papa.

Ibi bigira amategeko yihariye abigenga.

Indi nshingano, Abakaridinali bafite ni ugufasha no kugira inama Nyirubutungane Papa, babikoze mu rugaga rwabo, igihe Papa yabatumiye mu gufata ibyemezo bikomeye birebana nʾubuzima bwa Kiliziya, cyangwa ku bibazo byʾingutu bireba Kiliziya .

Papa kandi ashobora gusaba inama umu Cardinal ku giti cye, bishingiye ku butumwa bwihariye afite mu kubusohoza yunze ubumwe na Papa mu buzima busanzwe bwa Kiliziya yose.

Incamake ku mateka ya Cardinal Kambanda…

Nyiricyubahiro Antoine Kambanda yavutse taliki 10, Ugushyingo, 1958.

Kubera ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi muri icyo gihe, byabaye ngombwa ko ababyeyi be bahungira mu Burundi, nyuma baza kuhava bajya muri Uganda.

Muri Uganda yahigiye amashuri abanza, ariko aza gukomereza andi muri Kenya

Muri 1983 ishyira 1984 yaje kugaruka mu Rwanda yiga muri Seminari  nto y’i Rutongo, mu cyahoze ari Kigali Ngari.

Nyuma yaje gukomereza mu ya Nyakibanda aho yize guhera muri 1984 kugeza 1990.

Taliki 08, Nzeri 1990 yaje guhabwa ubusaseridoti na Papa Yohani Pawulo II ubwo yari yaje gusura u Rwanda, icyo gihe akaba yarabuherewe i Kabgayi.

Nyuma yabaye umuyobozi w’amasomo muri Seminari ya Mutagatifu Visenti i Ndera, icyo gihe hari muri Kigali Ngari.

Guhera muri 1993 kugeza 1999 yari mu masomo i Roma aza kuhakura impamyabumenyi y’ikirenga mu byo bita Théologie Morale.

Ababyeyi be na batanu mubo bavukanaga ndetse n’abandi bo mu muryango bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Akiri Padiri, Antoine Kambanda yigeze gushingwa kuyobora Caritas mu mujyi wa Kigali, icyo gihe hari muri 1999, akaba yari anashinzwe Komite y’amajyambere ya Diyoseze ya Kigali, ashinzwe ndetse n’ubutabera n’amahoro muri iyo Komite.

Yigeze no kwigisha Théologie Morale muri Seminari nkuru ya Nyakibanda.

Muri 2004, Mgr Kambanda yigeze kuvuga ko ‘n’ubwo bwose hari abihaye Imana muri Kiliziya Gatulika babaye intwari bagahisha Abatutsi bahigwaga, ariko ko hari n’abandi bahemutse bakorana n’abicanyi.’

Yavuze ko bikenewe ko Kiliziya Gatulika ibamo impinduka zigamije kwikuraho icyasha yatewe n’abayoboke bayo bakoze Jenoside.

Muri 2005, yaje kugirwa Umuyobozi mukuru wa Seminari ya Kabgayi ndetse umwaka wakurikiyeho yasimbuye  Smarragde Mbonyintege wari wagizwe Musenyeri.

Muri Kamena 2011, Antoine Kambanda yayoboye itsinda ry’Abanyarwanda bagiye kunamira abahowe Imana b’i Buganda ahitwa Namugongo.

Aba bahowe Imana bishwe n’Umwami wa Buganda witwa Mwanga II, hari muri 1884.

Taliki 7, Werurwe, 2013 nibwo Papa Francis yamugize Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, asimbuye Kizito Bahujimihigo weguye muri Mutarama, 2010.

Mu Ukwakira, 2020 nibwo Papa Francis yamugize umu Cardinal, akaba ari we ugeze ku uru rwego mu bayoboke ba Kiliziya Gatulika bose u Rwanda rwagize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version