Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Habumuremyi Yashimiye Kagame Wamuhaye Andi Mahirwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Habumuremyi Yashimiye Kagame Wamuhaye Andi Mahirwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2024 4:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Dr. Pierre Damien Habumuremyi
SHARE

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yashimiye Perezida Kagame waraye umugize umwe mu bagize Akanama Ngishwanama k’Inararibonye z’igihugu, amushimira ko yongeye kumuha amahirwe.

Kuri X yanditse ati: “Bivuye [ku mutima wanjye], ndabashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bw’amahirwe mwongeye kumpa kugira ngo nkorere igihugu cyanjye. Nzakorana ubwenge, ubwitange no gukunda igihugu, mparanira inyungu z’igihugu”.

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye niyo yanzuye ko agirwa umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye z’igihugu.

Abandi bajyanye nawe muri iyi nama ni Zaina Nyiramatama na Dieudonnée Sebashongore.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Habumuremyi yabaye inkuru kuko yigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’imyaka ine, nyuma y’igihe runaka aza gufungwa ariko  Perezida wa Repubulika amubabarira bidatinze.

Kuva icyo gihe nta mirimo yahawe.

Yari yatawe muri yombi taliki 03, Nyakanga, 2020, araburanishwa akatirwa imyaka itatu ariko aza kurekurwa amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.

Urukiko rwari rwananzuye ko aciwe ihazabu ya Frw 892, 200,000 nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27, Ugushyingo 2020 utangazwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.

Icyo gihe kuri Twitter( ni X y’ubu) yaranditse ati:“Mu muco, uwakugabiye uramwirahira. Guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika biruta kugabirwa. Ninjya nirahira HE Paul Kagame na RPF-Inkotanyi abantu bajye babyumva kandi abatabyumva birabareba”.

- Advertisement -

Arongera ati: “Ntacyo mfite namwitura nzakora ibyo akunda: Inyungu z’Igihugu, Kwiyoroshya, Umuturage ku isonga na Ndi Umunyarwanda”.

Kuri iyi nshuro nabwo yamushimiye ko yongeye kumuha amahirwe yo gukorera igihugu.

Inama Ngishwanama y’Inararibonye z’igihugu igizwe n’aba bakurikira:

Tito Rutaremara(niwe uyiyobora),

Marie Mukantabana,

Speciose Mukandutiye,

Francis Karemera,

Antoine Mugesera,

Solange Mukasonga,

Adolphe Shyaka Bazatoha,

Alphonse Kayiranga Mukama,

Boniface Rucagu,

Agnes Kayigire,

Marc Kabandana,

Marthe Mukamurenzi,

Laurien Ngirabanzi,

Gaspard Nyilinkindi,

Agnes Mukabaranga,

Denis Polisi,

Anicet Kayigema,

Dieudonnée Sebashongore,

Zaina Nyiramatama  na Pierre Damien Habumuremyi.

TAGGED:featuredHabumuremyiImbabaziIntebeKagameMinisitiriPerezidaUrubanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Ushinzwe Umutekano Yapfuye Azira Inkoni
Next Article Imishinga Ya Hanga Pitchfest Yahembwe Miliyoni Frw 110
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?