Dr. Pierre Damien Habumuremyi yashimiye Perezida Kagame waraye umugize umwe mu bagize Akanama Ngishwanama k’Inararibonye z’igihugu, amushimira ko yongeye kumuha amahirwe.
Kuri X yanditse ati: “Bivuye [ku mutima wanjye], ndabashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bw’amahirwe mwongeye kumpa kugira ngo nkorere igihugu cyanjye. Nzakorana ubwenge, ubwitange no gukunda igihugu, mparanira inyungu z’igihugu”.
Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye niyo yanzuye ko agirwa umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye z’igihugu.
Abandi bajyanye nawe muri iyi nama ni Zaina Nyiramatama na Dieudonnée Sebashongore.
Habumuremyi yabaye inkuru kuko yigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’imyaka ine, nyuma y’igihe runaka aza gufungwa ariko Perezida wa Repubulika amubabarira bidatinze.
Kuva icyo gihe nta mirimo yahawe.
Yari yatawe muri yombi taliki 03, Nyakanga, 2020, araburanishwa akatirwa imyaka itatu ariko aza kurekurwa amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.
Urukiko rwari rwananzuye ko aciwe ihazabu ya Frw 892, 200,000 nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27, Ugushyingo 2020 utangazwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.
Icyo gihe kuri Twitter( ni X y’ubu) yaranditse ati:“Mu muco, uwakugabiye uramwirahira. Guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika biruta kugabirwa. Ninjya nirahira HE Paul Kagame na RPF-Inkotanyi abantu bajye babyumva kandi abatabyumva birabareba”.
Arongera ati: “Ntacyo mfite namwitura nzakora ibyo akunda: Inyungu z’Igihugu, Kwiyoroshya, Umuturage ku isonga na Ndi Umunyarwanda”.
Kuri iyi nshuro nabwo yamushimiye ko yongeye kumuha amahirwe yo gukorera igihugu.
Inama Ngishwanama y’Inararibonye z’igihugu igizwe n’aba bakurikira:
Tito Rutaremara(niwe uyiyobora),
Marie Mukantabana,
Speciose Mukandutiye,
Francis Karemera,
Antoine Mugesera,
Solange Mukasonga,
Adolphe Shyaka Bazatoha,
Alphonse Kayiranga Mukama,
Boniface Rucagu,
Agnes Kayigire,
Marc Kabandana,
Marthe Mukamurenzi,
Laurien Ngirabanzi,
Gaspard Nyilinkindi,
Agnes Mukabaranga,
Denis Polisi,
Anicet Kayigema,
Dieudonnée Sebashongore,
Zaina Nyiramatama na Pierre Damien Habumuremyi.