Hafashwe Ikamyo Itwaye Abana 103 Bikekwa Ko Bari Bagiye Kugurishwa

Abayobozi muri Mexique batahuye ikamyo yari itwaye abana 103 badafite umuntu mukuru ubaherekeje, biba ubwa mbere havumbuwe abana benshi b’abimukira bari bajyanywe mu bindi bihugu.

Ikigo gishinzwe abimukira (INM) cyo muri Mexique  cyatangaje ko hari abana 103 bagatiwe mu ikamyo nta muntu mukuru bari kumwe.

Byatumye Polisi itekereza ko abari bashyize bariya bana muri iriya modoka bari bagiye kubagurisha mu bihugu nka Colombia, Honduras n’ahandi.

Hirya gato y’aho abo bana bari bari, bahasanze abandi bimukira 343 bari baturutse mu bindi bihugu by’Amerika y’Amajyepfo.

- Advertisement -

Uretse aba bana, ubuyobozi bwanabonye abandi bimukira bakuru 212 bo mu bindi bihugu nka Guatemala, El Salvador na Ecuador bari mu ikamyo n’abandi 28 bagendaga mu modoka zisanzwe.

Polisi n’izindi nzego za Mexique bohereje bariya bana mu kigno cyo kubitaho ngo harebwe niba nta bindi bibazo bafite byihariye.

Ikigo boherejwemo kiri i  Veracruz.

Bimaze kumenyerwa ko abimukira bashaka kujya muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bashaka ababatwara ariko bakabikora babanje kubajyanira abana.

Ni uburyo buteje akaga ariko baremera bakabikora.

Muri Kamena, 2022 abimukira barenga 50  bapfiriye mu ikamyo i San Antonio.

Mu Ukuboza 2021, abandi bimukira 56 bapfuye ubwo ikamyo yari ibatwaye yahirimaga mu majyepfo ya Mexique.

Mu ntangiriro za 2023  abana b’abimukira 57 bo muri Guatemala basanzwe mu ikamyo nta muntu mukuru bari kumwe ku mupaka ugabanya Amerika na Mexique.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version