Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yabwiye abagize Inteko sishinga amategeko, imitwe yombi, ko ubuhinzi bw’u Rwanda buri gutera imbere ku buryo hafi kimwe cya kabiri cy’ibyo rwohereza hanze bibukomokaho.
Ni ikiganiro kigamije kubabwira urwego ubuhinzi n’ubworozi bugezeho mu kuzamuka mu ngano no mu guhindura imibereho myiza y’abaturage.
Imibare iheruka gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekanye ko uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi mu musaruro mbumbe w’Igihugu ruri ku mpuzandengo ya 25% ku mwaka.
Avuga ko biteganyijwe ko uru ruzagenda rugabanuka bikazajyana no kwiyongera k’uruhare rw’inzego z’inganda na serivisi nk’uko biri mu cyerekezo cy’Igihugu cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Dr. Justin Nsengiyumva ati: “Mu rwego rw’ubuhinzi, ikigamijwe ni ugukomeza kuzamura ikigero cyo kwihaza mu biribwa (self-sufficiency ratio) mu buryo burambye. Kizava kuri 79,6% mu mwaka wa 2024 kikagera ku 100% muwa 2029.”
Kubera akamaro k’ubuhinzi n’ubworozi mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, ubu 70% y’Abanyarwanda batunzwe nabwo, kandi, nk’uko Minisitiri w’intebe abivuga, Guverinoma izazamura ingengo y’imari ishyirwa muri uru rwego.
Iyo ngengo y’imari yavuye kuri Frw 128.756.681.463 mu mwaka wa 2017 igera kuri Frw 225.426.582.223mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Ni inyongera hafi ya 75% yabayeho mu gihe cy’imyaka umunani.
Ku bijyanye no gutanga akazi, Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu bihembwe bibiri bya 2025 yerekana ko ubuhinzi buri imbere muri uru rwego.
Rwihariye impuzandengo ya 40% by’Abanyarwanda bari mu kazi.
Ubuhinzi n’ubworozi bufite uruhare runini mu itangwa ry’akazi, cyanecayne mu cyaro aho rufite uruhare rwa 55% mu gutanga akazi, ugereranyije na 12% gusa mu bice by’imijyi.
Mu kiganiro cye, Minisitiri w’Intebe yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, ko iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi rijyana no kwiyongera k’umubare w’ababukora ku buryo bugamije isoko, umubare wabo ukaba waravuye kuri 41,7% mu mwaka wa 2017 ugera kuri 48% muwa 2024.
Mu Rwanda habarurwa koperative 1,948 z’abahinzi cyangwa aborozi.
Ikindi yavuze ni uko uko ubushobozi bw’abaturage bwiyongera ari nako bitabira gukorana n’ibigo by’imari.
Ku byerekeye akamaro kabwo mu kwinjiriza igihugu amadovize, Minisitiri w’Intebe yavuze ko ari bwo buza ku mwanya wa mbere kuko hafi kimwe cya kabiri cy’ibyo u Rwanda rwoherereza amahanga ari bwo biturukaho.
Ati:“ Uyu munsi, hafi ya kimwe cya kabiri cy’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ibi bigizwe n’ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byongerewe agaciro mu nganda.”

Amadovize yinjizwa n’uru rwego yinjzwa n’uru rwego yavuye kuri miliyoni zisaga $ 287 mu mwaka wa 2017 agera kuri miliyoni $ 544 muwa 2024.
Biteganyijwe ko aka gaciro kaziyongera kakagera kuri miliyari $ zirenga 1,5 mu myaka mike iri imbere.
Ubuhinzi n’ubworozi kandi bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’inganda kuko ibibukomokaho biri mubyo zikenera ingero zikaba ibinyampeke, imbuto n’ibikomoka ku matungo.
Minisitiri w’Intebe avuga ko zifite uruhare runini mu gutanga isoko ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kuwongerera agaciro no gutanga imirimo mishya ku Banyarwanda.
Imibare y’umurimo yerekana ko abantu 84.300 bahawe akazi muri izi nganda mu mwaka wa 2024, bavuye ku 52.700 mu mwaka wa 2017.
Nsengiyumva avuga ko ubuhinzi n’ubworozi bwagize uruhare rukomeye mu gufasha Igihugu kugabanya ubukene kuko igipimo cyabwo cyavuye kuri 39,8% mu mwaka wa 2017 kigera kuri 27,4% muwa 2024.
Muri iyo myaka irindwi, abaturage Miliyoni 1.5 basezereye ubukene nk’uko abyemeza.
Ubuhinzi n’ubworozi bigira kandi uruhare mu gufasha Igihugu kwihaza mu biribwa no guteza imbere imirire iboneye, gusa akemeza ko hakiri byinshi byo gukora…