Hafunguwe Indi Ngoro Y’Amateka ‘Yihariye’ Y’Abanyarwanda

Mu Karere ka Nyanza hafunguwe indi ngoro y’amateka y’Abanyarwanda yiswe ‘Kwigira Museum’. Iherereye mu Karere ka Nyanza, ku musozi wa Rwesero.

Umusozi yubatsweho ngo  ubumbatiye amateka y’u Rwanda kuko wahoze ari Umurwa mukuru w’ubwami bwa Nduga y’Ababanda.

Niho hari hatuye umwami w’Ababanda ariwe Mashira ya Sabugabo.

Nduga yari igihugu kinini cyari hagati y’imigezi ya Nyabarongo n’Akanyaru.

- Advertisement -

Ubu bwami bwaje kwigarurirwa n’umwami w’u Rwanda witwaga Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi nyuma yo kwica Mashira ya Sabugabo amutsinze ku musozi wa Rwesero.

Iriya ngoro ariko bwa mbere yubatswe n’Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa akaba yari yarayiteganyirije kuyigira urugo rwe bwite.

Yatangiye kubakwa mu mwaka wa1957 irangira mu mwaka  1959.

Birababaje ko Umwami Rudahigwa yatanze atarataha iriya ngoro kuko yatanze  taliki 25, Nyakanga, 1959.

Mu myaka yakurikiyeho, iyo nzu yaje gukorerwamo n’inzego z’ubutabera za Leta zikurikira: Urukiko rw’ikirenga, urukiko rusesa imanza, urukiko rw’imari ya Leta ndetse n’ubushinjacyaha bukuru.

Mu wa 2005, nibwo iriya ngoro yeguriwe icyahoze ari Ikigo cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda, igirwa ingoro y’ubuhanzi n’ubugeni kugeza mu 2018.

Igihangano cy’ubwenge n’ubutwari  bwa Rudahigwa

Ubuyobozi bw’iriya ngoro buvuga ko iyo urebye ku miterere yayo, aho yubatse ndetse n’igihe yubakiwe, usanga  ari igihangano gishushanya ubwigenge, ubutwari n’ukwigira byaranze umwami Mutara III Rudahigwa.

Rudahigwa yagizwe  intwari y’u Rwanda bityo ngo iriya ngoro ni hantu hakwiye kwakira imurika ku mateka yo kwigira kw’Abanyarwanda muri rusange.

Kwigira ni umuco w’Abanyarwanda…

Kwigira ni igitekerezo gishinze imizi mu muco n’amateka by’Abanyarwanda. Ni muri urwo rwego, umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo yabereye muri Perezidansi ya Repubulika (ibiganiro byo mu Rugwiro), guhera muri Gicurasi 1998 kugeza muri Werurwe 1999, wemeje ko ari ngombwa kuwusubira mu muco n’amateka by’Abanyarwanda.

Ni igikerezo cyakiriwe neza ndetse gishyirwa mu Itegeko nshinga ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo yaryo ya 11.

Mu ngoro yo Kwigira kw’Abanyarwanda hamuritswemo ingingo zibumbatiye ukwigira zikurikira: Itorero, Gacaca, Abunzi, Umuganda, Ubudehe, Imihigo, Umwiherero na Girinka.

Harimo kandi n’imurika ry’igihe gito rivuga ku mwuga w’ububoshyi ryibanda cyane ku gaseke. Ni imurika rigaragaza uko Leta y’Ubumwe yahanganye n’ingaruka za Jenoside ishingiye ku muco n’amateka by’u Rwanda.

Intiti mu mateka y’u Rwanda n’abandi bashishikajwe no kumenya imiterereze n’imigirire y’Abanyarwanda bo hambere, bazungukirwa no gusura iriya ngoro iri mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni ahantu urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye gusura rukigirayo indangagaciro zaranze abakurambere b’u Rwanda.

Kwigira kw’Abanyarwanda ni kamere muri bo
Incamake y’amateka yo Semakamba witiriwe ku CYASEMAKAMBA mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba
Iyo urebye neza usanga umwami Gisanura ari we watangiye GIRINKA kubera ko yari yarategetse ko abatware bazajya baha abakene amata
Gacaca mu Banyarwanda ni iya hambere
Umusozi wo ku Rwesero mu Nduga y’Ababanda
Mu nzu imbere mu ngoro
Itorero mu Banyarwanda
Ubudehe mu bufatanye bw’Abanyarwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version