Hagiye Gushyirwaho Ikigega Nyafurika Giteza Imbere Ubuhinzi Bw’Ikawa

Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyafurika ry’Abahinzi b’ikawa witwa Ambasaderi Solomon Rutega yabwiye abitabiriye inama ya ririya huriro ko hari Ikigega nyafurika kiri gutegurirwa kuzafasha abahinzi b’ikawa bo mu bihugu 25 bigize ririya huriro.

Ni ikigega kitwa African Coffee Facility Fund, kizashyirwaho ku bufatanye bw’Ihuriro nyafurika ry’abahinzi b’ikawa( Inter-African Coffee Organization) na Banki nyafurika itera inkunga ibikorwa byo kohereza ibintu hanze, yitwa African Export-Import Bank.

Solomon Rutega avuga ko intego ya kiriya kigega ari ugufasha abahinzi b’ikawa mu Rwanda n’ahandi muri Afurika kuyitegura kuva ikiri mu murima, kwita ku butaka ihinzweho, kuyisasira neza, kuyisarura itangirikiye mu murima cyangwa ngo yangirike ikiri ibitumbwe ndetse na nyuma y’aho.

Ikawa ni igihingwa ngengabukungu henshi muri Afurika

Abahanga mu buhinzi n’ubucuruzi bw’ikawa bavuga ko iyo yitaweho ikiri mu murima kuzageza igihe izagerera mu ruganda, biyongerera uburyohe n’agaciro.

- Advertisement -

Rutega yavuze ko Ihuriro abereye Umunyamabanga mukuru rikorana neza n’ibihugu 25 birigize kandi ngo hanashyizweho itsinda ry’abahanga mu iterambere ry’ikawa hagamijwe kuyirinda ibyayangiza no guharanira ubwiza bwayo.

Ni itsinda ryiswe African Coffee Research Network(ACRN).

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda Dr. Géraldine Mukeshimana yavuze ko u Rwanda rufite gahunda irambye yo gushishikariza urubyiruko rwarwo gukunda ikawa.

Avuga ko mbere ya COVID-19 Abanyarwanda bashishikarizwaga gukunda ikawa binyuze mu bikorwa birimo no gusogongera ikawa, hagahembwa ikawa iryoshye kurusha ibindi, ibyo bitaga Cup of Excellence.

Ikindi Dr Mukeshimana avuga ko kiri mu bituma ikawa imenyekana ni uko amaduka ayicuruza yiyongereye hirya no hino mu Rwanda.

Ngo ntabwo bikiri ‘umwihariko wa Bourbon Coffee’

Minisitiri Dr Geraldine Mukeshimana aganira n’abitabiriye inama ya ririya huriro

Yasabye n’ibindi bihugu gushyira imbaraga mu gukundisha ababituye ikawa aho kugira  ngo iyo bejeje ijye yigira imahanga gusa.

Ati: “Ibihugu byacu bigomba gushyiraho politiki nshya zo gushishikariza abaturage guhinga no kunywa ikawa. Bivuze ko umusaruro wayo ugomba kwiyongera kandi abayihinga bakaba bagomba no kuyinywa.”

Umushyitsi mukuru wari uri mu nama yahuje ririya huriro ni uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Haile Mariam Desalegn.

Ni we Perezida wa rya huriro nyafurika ry’abahinzi b’ikawa ryavuzwe haruguru.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu gikomokamo ikawa ku isi ari cyo Ethiopia yavuze ko gufatanya kw’abatuye Afurika ari ko ntandaro y’iterambere iryo ari ryo ryose ndetse no mu rwego rw’ubuhinzi bw’ikawa.

 Desalegn ati: “ Afurika ifite ubushobozi bwo gutuma ikawa ihinga ikundwa, ikabikora binyuze mu bufatanye bw’ibihugu biri mu ihuriro ryacu.”

Abantu 300 bitabiriye iriya nama bazamara iminsi itatu baganira uko ubuhinzi bw’ikawa bwatezwa imbere.

Yitabiriwe n’abahagarariye ingaga z’abahinzi b’ikawa, abayobozi mu nzego za Politiki y’ubuhinzi, iz’ubucuruzi, abashakashatsi, abanyamakuru n’abandi.

Ifoto rusange y’abantu bakomeye bitabiriye ririya huriro

Ibihugu bigize ririya huriro ni: Angola, Benin, u Burundi, Cameroon, Congo, Repubulika ya Centrafrique,  Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Côte d’Ivoire, Ethiopia, Gabon, Ghana, Guinea, Equatorial Guinea, Kenya, Liberia, Madagascar, Malawi, Nigeria, u Rwanda, Sierra Leone, Tanzania, Togo, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Ikibabaje ni uko abahinga ikawa atari bo bayinywa!
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version