Hagiye Gusohoka iPhone Ikorana Na Satelite

Hasigaye iminsi ine ngo muri California hatangarizwe telefoni ya iPhone 13 izaba ifite ubushobozi bwo gukorana n’icyogajuru k’uburyo umuntu ashobora guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bitabaye ngombwa ko telefoni ye iba hari aho ihuriye na murandasi yaba iy’igisekuru cya kane( 4G) cyangwa iy’icya gatanu( 5G).

Ikinyamakuru cyandika ku ikoranabuhanga kitwa MacRumors kivuga ko iriya telefoni izaba ifite batiri ibika umuriro igihe kirekire ugereranyije n’iyo isimbuye yitwa iPhone 12.

The Bloomberg yo ivuga ko iriya telefoni izaba ifite uburyo bwinshi bwo gufuta no gutunganya video.

Abatunganya video( video editors) bazishimira iriya telefoni kuko ifite uburyo bwo kuzifata no kuzitunganya bwitwa HD kandi buri mu mimerere( format) ine itandukanye bita ‘4K formats.’

- Advertisement -

Iriya telefoni izaba ifite ubushobozi bwo gukorana n’ibigo bifite satelite zitanga amakuru mu kirere birimo AT&T Inc, Verizon, ndetse na  Globalstar .

Iyi telefoni izaba ikorana n’icyogajuru

Telefoni iPhone 13 nto izaba ifite ubushobozi bwo kubika ibintu byajya ahantu hangana na GB ziri hagati ya 64 na GB 128 mu gihe inini kuri yo ifite ubushobozi bwo kubika ibintu byajya ahantu hangana na GB ziri hagati ya 128 na 256 ndetse zikaba zagera no kuri GB 512.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version