Polisi Yafatanye Abantu Babiri Udupfunyika 7500 Tw’Urumogi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri abapolisi bakorera mu Karere ka Nyabihu bafashe abantu babiri barimo uw’imyaka 21 n’undi ufite 34, bahetse ku igare udupfunyika 7493 tw’urumogi.

Bafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rugera, Akagari ka Gakoro, Umudugudu wa Nyakigezi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief  Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere  Karekezi  yavuze ko bariya bantu bafashwe  n’abapolisi ubwo bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano wo mu muhanda.

Bahagaritse igare ryari ririho abantu batati, barebye ibyo bafite mu mufuka basanga harimo urumogi.

- Advertisement -

Yagize ati ”Abapolisi bari mu kazi k’umutekano wo mu muhanda babona igare rije ririho abantu batatu, Niyomugabo Theoneste niwe wari uritwaye (umunyonzi) abandi babiri bicaye inyuma hagati yabo harimo umufuka munini. Abapolisi bagize amakenga barabahagarika, bakimara kubahagarika umwe yahise yiruka aracika.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko abapolisi barebye ibiri mu mufuka bari bafite basanga harimo urumogi udupfunyika 7, 493.

Bamaze gufatwa bavuze ko bari bavuye mu Karere ka Musanze bagiye mu Karere ka Muhanga banyuze mu muhanda wa Shyira.

Ntibavuga uwari ubahaye urwo rumogi n’uwo bari barushyiriye i Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abatwara abagenzi kujya bitondera abantu n’ibintu batwaye, bagashyira imbere umutekano w’Igihugu aho kwihutira indonke z’amafaranga.

Ati “Uriya munyonzi Niyomugabo yanze kuvuga amafaranga yari guhembwa ariko uko yangana kose duhora dukangurira abatwara abagenzi kujya birinda indonke zishobora kubashyira mu kaga ahubwo bagashyira imbere umutekano w’Igihugu. Uriya  yari atwaye abantu bafite urumogi kandi nawe abizi ko arirwo, ubu agiye gushyikirizwa ubutabera.”

Yakomeje akangurira abaturarwanda gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya abashaka guhungabanya umutekano no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuko nabyo biri mu bihungabanya umutekano w’Igihugu.

Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugera kugira hatangire iperereza. Ni mugihe hagishakishwa undi bari kumwe wahise acika.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze 20.000.000 Frw ariko atarenze 30.000.000 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version