Intumwa ya Donald Trump mu Burasirazuba bwo Hagati Steve Witkoff yatangarije CBS 60 Minutes ko igihugu cye kiri gukorana n’incuti zacyo mu gukusanya Miliyari $50 zo gusana Gaza.
Kuyisana bizakorwa mu kiciro cya kabiri cya gahunda ya Trump cyo kugarura amahoro muri Gaza, igice cy’isi cyasenywe bikomeye n’intambara imaze iminsi ibica hagati ya Hamas na Israel.
Witkoff avuga ko gukusanya ayo mafaranga bigomba kwihutishwa, akemeza ko hari Guverinoma zo mu Barabu zemeye kuzabigiramo uruhare rutaziguye, ariko ntiyazihingutsa.
Ati: “ Hari Guverinoma zo mu Burasirazuba bwo Hagati ziyemeje kubigiramo uruhare kandi hari n’inshuti zacu zo mu Burayi zizabigiramo uruhare.”

Steve avuga ko muri iki gihe ari gukora uko ashoboye ngo habeho gutangiza icyo kiciro, akemeza ko kubona ayo mafaranga bizihuta ahubwo kuyagenera uko azakoreshwa bikazaba irindi hurizo rikwiye kwitonderwa.
Muri iki gihe hari itsinda bise Peace Council rishinzwe gukora uwo mugambi ‘master plan’, rikaba rigizwe n’abahanga babizobereyemo mu gihe cy’imyaka 20 ishize.
Uyu mudipolomate w’Umunyamerika avuga ko ibizakorwa byose kugira ngo Gaza itekane, bizagirwamo uruhare n’ibihugu byo mu Karere.
Kimwe mu bihugu bikomeye bivugwa muri iyi dosiye ni Turikiya.
The Jerusalem Post yanditse ko hari imodoka ziri ho ibendera rya Turikiya zagaragaye muri Gaza, Israel ikavuga ko byerekana ko Perezida Erdogan yatangiye kwereka isi akaboko ke muri aka gace.
Ibi biravugwa hashize igihe gito Israel yongeye kurasa ahitwa Rafah muri Gaza nyuma y’uko Hamas irashe ku basirikare bayo nk’uko itangazamakuru ryo muri iki gihugu ribivuga.


