Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15,Gashyantare, 2025 nibwo hari butorwe Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, mu biyayamamaje hakabamo Raila Odinga watanzwe na EAC. Utorwa arasimbura Mussa Faki Mahamat, umunya Tchad wari uri kuri izi nshingano guhera mu mwaka wa 2017.
Uyu Odinga aherutse kurangiza uburyo bwo kwiyamamaza mu gikorwa yakoreye i Burundi ahura na Perezida Evariste Ndayishimiye.
Amatora y’ushaka kuyobora iyi Komisiyo araba kuri uyu wa Gatandatu, abandi bashaka kuwujyaho ni Mahmoud Ali Youssouf na Richard Randriamandrato.
Haratorwa kandi abazaba babungirije ari bo Salah Francis, Selma Malika, Mohamed Ahmed Fathi, Hanan Morsy, Najat M.Elhajjaji na Latifa Akharbach.
Odinga yatanzweho umukandida na EAC kandi na Perezida Kagame yigeze gutangaza ko u Rwanda rushyigikiye kandidatire ye.
Perezida wa Kenya ari naho Odinga akomoka yavuze ko nawe amushyigikiye agsaba abayobozi b’uyu muryango bakomeza kumuha amajwi n’ubundi bufasha bukenewe ngo atsinde.
Ubwo yiyamamazaga, Odinga avuga ko azaharanira ko uburezi butera imbere, akita ku guhangana níngaruka z’ibidukikije, guteza imbere urwego rw’ingufu, ibikorwa remezo no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu isoko rusange rimaze igihe ritangijwe.
Odinga yigeze kuba umuyobozi mu Muryango wa Afurika yunze ubumwe ushinzwe guteza imbere ibikorwa remezo.
Muri icyo gihe yakoranye n’Abakuru b’ibihugu bitandukanye, abanyemari benshi n’abandi bavuga rikijyana ku mugabane wa Afurika.
Mu nama iri bubere i Addis Ababa hari bubere ihererekanya bubasha hagati ya Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Cheikh Mohamed Ahmed Ould Ghazouani wayoboraga AU akaza gusimburwa na mugenzi we uyobora Angola witwa João Manuel Gonçalves Lourenço.