Kagame Yabwiye Afurika Ko DRC Ikomeje Kwihunza Ibibazo Byayo

Perezida Kagame yabwiye abagize Akanama ka Afurika yunze ubumwe bari mu nama iri kubera Addis Ababa ko bibabaje kubona abayobozi ba DRC bihunza ibibazo biri mu gihugu cyabo bakabigereka ku bandi.

Ni ibintu yavuze ko biteye isoni kandi bidatanga umuti urambye mu guhosha intambara imaze igihe ica ibintu muri kiriya gihugu.

Ati: “ Niba gushinja abandi ibibazo biri imbere mu gihugu cyabo no gukomeza kubeshya amahanga ari byo bahisemo ngo ikibazo cyabo gikemuke,  baribeshya. Naho ubundi iriya ntambara yagombye kuba yararangiye kera”.

Kagame avuga ko Kinshasa yiyemeje kubeshya amahanga  mu buryo ubwo ari bwo bwose, ikabikora nta kindi yitayeho.

- Kwmamaza -

Perezida w’u Rwanda avuga ko, mu kuvuga iby, DRC yirangagiza ko ikorana na FDLR, umutwe w’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakibifite kandi no mu ngengabitekerezo yabo.

Avuga ko abavuga ko uyu mutwe nta kibazo uteje u Rwanda baba bashaka gupfobya amateka yarwo, akerurira abantu nkabo ko adashobora kubibemerera.

Kagame yabakuriye inzira ku murim ako u Rwanda ntawe ruzemerera ko arutegeka uko rugoba kubaho no kumenya uwo rusaba uruhushya rwo kwirindira umutekano.

Ati: “ Nta muntu n’umwe uri muri iki cyumba cyangwa ahandi aho ari ho hose nzasaba ngo ampe uruhushya rwo kubaho no kubeshaho neza abaturage banjye. Ntabyo rwose ntibizashoboka.Tuzabaho kuko ari uburenganzira bwacu, atari impano y’uwo ari we wese”.

Yasabye ubutegetsi bwa Kinshasa kureka ibyo gutaka kwa buri kanya , aka wa mugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘umwana murizi adakurwa urutozi’.

Asanga inama nziza ikwiye kugirwa ubuyoboi bwa DRC ari ugufata mu ntoki inshingano zayo, ikareba aho ibibazo biherereye ikabikemura mu mizi.

Ibyo guhora ivuga ko u Rwanda rwivanga mu byayo ngo ikwiye kubireka kuko ntacyo byayimariye kugeza ubu.

Asaba abantu kuzirikana ko u Rwanda narwo rufite ibibazo byarwo rugomba kwitaho kandi ko rutabibangikanya n’iby’abandi.

Mu kurangiza imbwirwaruhame ye, Kagame yavuze mu buryo budaciye ku ruhande ko kuba u Rwanda ari ruto mu buso kandi rukaba rukennye bitavuze ko ari insina ngufi buri wese yacaho urukoma.

Ijambo rye yarivuze mu gihe hari umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa, aho u Rwanda rushinjwa gufasha M23 uyu ukaba umutwe w’abaturage ba DRC bafashe intwaro barwanira guhabwa uburenganzira bwabo.

Bagiye kumara ukwezi bafashe umujyi wa Goma ndetse barototera gufata n’uwa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

U Rwanda rwahakanye kenshi ko rudafasha M23 gusa Perezida Kagame aherutse kubwra Jeune Afrique ko gufasha umutwe ugizwe n’abantu bakorerwa ibya mfura mbi nta kibi cyaba kibirimo.

Umuhati wa dipolomasi ngo umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa urangire urakomeje kandi uri gushyirwamo imbaraga n’inzego zitandukanye haba ku rwego rwa Afurika no mu bindi bice by’isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version