Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Harabura Igihe Gito Ngo Kagame Ahure Na Tshisekedi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harabura Igihe Gito Ngo Kagame Ahure Na Tshisekedi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2024 8:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame
SHARE

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame mu gihe gito kiri imbere ari buhure na Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bagahurira muri Angola.

Mbere y’uko bahura, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Thérѐse Kayikwamba Wagner wa DRC babanje guhura.

Nduhungirehe yageze i Luanda kuri uyu wa Gatandatu yitabiriye inama ya 7 yo ku rwego rwa ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ku rukuta rwa X rwa Minisiiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, haraye hatangajwe amafoto y’intumwa z’u Rwanda n’iza DR.Congo ziri kuganira.

Ku rundi ruhande hari hari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola Tété Antonio.

Minister @onduhungirehe is in Luanda for the 7th Ministerial Meeting on peace and security in the Eastern DRC under the mediation of the Republic of Angola. pic.twitter.com/ADaLswhf1T

— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) December 14, 2024

Kuri iki Cyumweru nibwo biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame ari buhure na Felix Tshisekedi bakaganira hari na mugenzi wabo uyobora Angola witwa João Lourenço.

Mu ijambo aherutse kuvugira imbere y’itangazamakuru ubwo yari yagiye muri Afurika y’Epfo, Perezida João Lourenço yavuze ko hari icyizere ko Kagame na Tshisekedi basinya amasezerano y’amahoro.

Ntiharamenyekana iby’ingenzi biyakubiyemo gusa mu gihe gito gishize hari ibyavuzwe ko bikubiye mu nyandiko y’amahoro yiswe Concept des operations igamije ko FDLR ibanza kurandurwa hanyuma u Rwanda narwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe.

DRC ishinja u Rwanda gufasha M23; rwo rukabihakana ahubwo rukemeza ko ari yo ifasha FDLR, umutwe ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Birashoboka ko amahoro agaruka hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, icyakora bisa naho bikirimo kidobya kubera ko buri ruhande ruvuga ko hari ibyo urundi ruvuga  ariko ntirubishyire mu bikorwa

TAGGED:CongoDRCFDLRfeaturedIngaboM23RwandaUbwirinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Indege Za Tanzania Zakumiriwe Mu Kirere Cy’Uburayi
Next Article Amerika Ihagaze He Ku Kibazo Cyo Muri Syria?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingazi: Uburyo Bushya Bwa Leta Bwo Korohereza Urubyiruko Kubona Akazi

Nyakarundi Yaganirije Bagenzi Be Ba Somalia Na Qatar

Abayobozi Ba Amerika Barisukiranya Muri Israel

Gasana Alfred Wari Ambasaderi Mu Buholandi Yagizwe Senateri

RIB Yafunze Uwasabaga Abantu Kujyana Amafaranga Mu Rusengero Ngo Bakubirwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Kenya: Batatu Mu Baje Gusezera Kuri Odinga Barasiwe Kuri Stade

Kayonza: Imvura Yishe Batandatu Biganjemo Abana

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ubusugire Bw’Igihugu Bushingiye No Kubo Mufatanya- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ubufaransa Bugiye Gukoresha Inama Ku Mutekano Mu Karere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ubuyapani: Bwa Mbere Umugore Yabaye Minisitiri W’Intebe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Hakenewe Miliyari $ 50 Zo Gusana Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?