Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Harabura Igihe Gito Ngo Kagame Ahure Na Tshisekedi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harabura Igihe Gito Ngo Kagame Ahure Na Tshisekedi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2024 8:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame
SHARE

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame mu gihe gito kiri imbere ari buhure na Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bagahurira muri Angola.

Mbere y’uko bahura, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Thérѐse Kayikwamba Wagner wa DRC babanje guhura.

Nduhungirehe yageze i Luanda kuri uyu wa Gatandatu yitabiriye inama ya 7 yo ku rwego rwa ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ku rukuta rwa X rwa Minisiiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, haraye hatangajwe amafoto y’intumwa z’u Rwanda n’iza DR.Congo ziri kuganira.

Ku rundi ruhande hari hari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola Tété Antonio.

Minister @onduhungirehe is in Luanda for the 7th Ministerial Meeting on peace and security in the Eastern DRC under the mediation of the Republic of Angola. pic.twitter.com/ADaLswhf1T

— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) December 14, 2024

Kuri iki Cyumweru nibwo biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame ari buhure na Felix Tshisekedi bakaganira hari na mugenzi wabo uyobora Angola witwa João Lourenço.

Mu ijambo aherutse kuvugira imbere y’itangazamakuru ubwo yari yagiye muri Afurika y’Epfo, Perezida João Lourenço yavuze ko hari icyizere ko Kagame na Tshisekedi basinya amasezerano y’amahoro.

Ntiharamenyekana iby’ingenzi biyakubiyemo gusa mu gihe gito gishize hari ibyavuzwe ko bikubiye mu nyandiko y’amahoro yiswe Concept des operations igamije ko FDLR ibanza kurandurwa hanyuma u Rwanda narwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe.

DRC ishinja u Rwanda gufasha M23; rwo rukabihakana ahubwo rukemeza ko ari yo ifasha FDLR, umutwe ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Birashoboka ko amahoro agaruka hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, icyakora bisa naho bikirimo kidobya kubera ko buri ruhande ruvuga ko hari ibyo urundi ruvuga  ariko ntirubishyire mu bikorwa

TAGGED:CongoDRCFDLRfeaturedIngaboM23RwandaUbwirinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Indege Za Tanzania Zakumiriwe Mu Kirere Cy’Uburayi
Next Article Amerika Ihagaze He Ku Kibazo Cyo Muri Syria?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

DRC: Inzu Z’Abapolisi Zahawe Inkongi

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

Maduro N’Umugore We Bagejejwe Muri Gereza Ya Amerika

Ingabo z’Uburundi Ziracyari Muri Congo- Réverien Ndikuriyo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bunyoni Ararembye

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

Abana Bagiye Gutozwa Guhesha Agaciro Imbyino Gakondo Nyarwanda

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

You Might Also Like

Mu mahanga

Perezida Wa Venezuela Yashimuswe Na Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?