Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame mu gihe gito kiri imbere ari buhure na Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bagahurira muri Angola.
Mbere y’uko bahura, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Thérѐse Kayikwamba Wagner wa DRC babanje guhura.
Nduhungirehe yageze i Luanda kuri uyu wa Gatandatu yitabiriye inama ya 7 yo ku rwego rwa ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ku rukuta rwa X rwa Minisiiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, haraye hatangajwe amafoto y’intumwa z’u Rwanda n’iza DR.Congo ziri kuganira.
Ku rundi ruhande hari hari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola Tété Antonio.
Minister @onduhungirehe is in Luanda for the 7th Ministerial Meeting on peace and security in the Eastern DRC under the mediation of the Republic of Angola. pic.twitter.com/ADaLswhf1T
— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) December 14, 2024
Kuri iki Cyumweru nibwo biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame ari buhure na Felix Tshisekedi bakaganira hari na mugenzi wabo uyobora Angola witwa João Lourenço.
Mu ijambo aherutse kuvugira imbere y’itangazamakuru ubwo yari yagiye muri Afurika y’Epfo, Perezida João Lourenço yavuze ko hari icyizere ko Kagame na Tshisekedi basinya amasezerano y’amahoro.
Ntiharamenyekana iby’ingenzi biyakubiyemo gusa mu gihe gito gishize hari ibyavuzwe ko bikubiye mu nyandiko y’amahoro yiswe Concept des operations igamije ko FDLR ibanza kurandurwa hanyuma u Rwanda narwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe.
DRC ishinja u Rwanda gufasha M23; rwo rukabihakana ahubwo rukemeza ko ari yo ifasha FDLR, umutwe ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Birashoboka ko amahoro agaruka hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, icyakora bisa naho bikirimo kidobya kubera ko buri ruhande ruvuga ko hari ibyo urundi ruvuga ariko ntirubishyire mu bikorwa