Harateganywa Ko Abakoze Jenoside Bajya Batanga Ubuhamya, IBUKA Iti: Byitonderwe

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire François Régis Rukundakuvuga avuga ko mu bihe biri imbere, ubuhamya bw’abarokotse Jenoside bwazajya bwuzuzwa n’ubw’abayigizemo uruhare cyangwa abandi babibonaga.

Ku rundi ruhande, Perezida wa IBUKA Dr. Philibert Gakwenzire yabwiye Taarifa ko iyo gahunda igomba kuzitonderwa kugira ngo itazagira abo isubiza inyuma.

Iby’uko abahamwe na Jenoside bakayihanirwa bazajya batanga ubuhamya, Rukundakuvuga yabitangarije ku rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze, rwubatse ahahoze Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel Ruhengeri), hakaba hari taliki 15, Mata, 2024.

Rushyinguwemo Abatutsi 800 bazize Jenoside yabakorewe mu mwaka wa 1994.

Kigali Today ivuga ko François Régis Rukundakuvuga yahavugiye ko n’abagize uruhare muri Jenoside bazajya batanga ubuhamya kugira ngo bwuzuze ububa bwaratanzwe n’abarokotse Jenoside.

Ati: “Birakwiye ko ubu buhamya bw’abacitse ku icumu butangira kujya bwuzuzwa n’ubw’abayigizemo uruhare cyangwa se ababirebaga bifuza gutanga umusanzu wabo, bongera amakuru y’ibyabaye muri Jenoside, bikamenyekana kurushaho”.

Mu minsi iri mbere hateganyijwe ko hari abakoze Jenoside bazarekurwa barangije igihano. Abo ngo nibo bitaganyijwe ko bazajya batanga ubwo buhamya.

IBUKA  isaba ko byakwitonderwa

Philbert Gakwenzire uyobora IBUKA yabwiye Taarifa Rwanda ko iyo gahunda niba koko ihari, ikwiye kwitonderwa kubera ko yatoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bamaze kwiyubaka.

Avuga ko niba bikiri umushinga wa Politiki, wazaganirwaho kugira ngo uhabwe umurongo ariko ngo si ibyo gupfa gukorwa.

Ku rundi ruhande, Gakwenzire avuga ko ubuhamya bw’abakoze Jenoside bwajya butangwa n’abantu batoranyijwe kandi ntibutangirwe ku karubanda.

Atanga igitekerezo cy’uko ubuhamya nk’ubwo bwaba umwihariko ku bashakashatsi kugira ngo babwandike ariko ntibutangirwe mu ruhame.

Tugarutse ku butumwa Rukundakuvuga yatangiye ku rwibutso rwa Musanze,  yavuze ko biteye isoni kuba ingoro y’ubutabera yariciwemo abantu kandi isanzwe ari ahantu hatangirwa ubutabere.

Avuga ko mu rwego rwo gusubiza agaciro abiciwe ahantu nk’aho, hazigwa niba urwo rwibutso rutahabwa umwihariko.

Ati: “Ubwo ariko tubiharire ubuyobozi bw’Intara n’Ubuyobozi bw’Akarere, bazabitekerezeho nibasanga bishoboka bakore ku buryo bishyirwa mu bikorwa.”

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi nta hantu baticiwe.

Hari insengero na Kiliziya zagizwe inzibutso, ibigo by’amashuri, iby’abihayimana, za Kaminuza, n’ahandi hose Abatutsi bahungiye barahiciwe.

Ibi biri mu byatumye igira ubukana bukomeye, ihitana Abatutsi 1,000,000 mu mezi atatu gusa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version