Umunyamakuru Wa Inyarwanda ‘Yarabuze’

Bamwe mu bakorana n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com witwa Olivier Ishimwe usanzwe ukora imikino babwiye Taarifa ko bamuheruka ku wa Kane. Hari uwatubwiye ko kuwa Gatanu yamuhamagaye ngo yumve uko amerewe kuko yari afite akazi ariko ntiyakazaho, asanga telefoni ye ntiriho.

Uwaduhaye amakuru ati: “ Yarabuze kuva ku wa kane kandi mu gitondo yari afite akazi yagombaga kujyamo muri FERWAFA”.

Olivier Ishimwe  asanzwe atuye  i Nyamirambo, akaba abana n’umuganga.

Uwo mugenzi we yatubwiye ko bakirangiza kumubura babigejeje kuri Polisi ndetse no ku babyeyi be ngo habeho kumushakisha.

- Advertisement -

Turacyagerageza kuvugisha inzego z’umutekano kuri iryo bura ry’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ngo batubwire aho kumushakisha bigeze, niba byaranatangiye.

Ni inkuru tugikurikirana…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version