Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 September 2025 7:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iyi gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2018 hagati y'u Rwanda na Arsenal.
SHARE

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda Irene Vida Gala avuga ko kimwe mu byo igihugu cye kizakorana n’u Rwanda harimo no kurwamamaza iwabo binyuze muri Visit Rwanda.

Visit Rwanda ni gahunda Kigali ifitanye n’amakipe ari muyakomeye mu Burayi no ku isi (Arsenal byatangiye gukorana muri 2018, Paris-Saint Germain byatangiye gukorana muri 2019, Atlético de Madrid byatangiye gukorana mu mwaka wa 2025 na Bayern Munic) kugira ngo arwamamaze binyuze mu kwandika ayo magambo[Visit Rwanda] ku myambaro y’abakinnyi mu gihe yakinnye bityo amahanga arumenye arusure.

Ni amayeri u Rwanda rwahimbye yo kugira ngo rwireherezeho ba mukerarugendo benshi binyuze mu kwishyura ayo makipe rukazungukira mu bazaza kurusura.

Nyuma yo kumugezaho inyandiko zimwemerera guhagararira Brazil mu Rwanda, Ambasaderi Irene Vida Gala yabwiye itangazamakuru ko uretse Visit Rwanda, hari n’indi mishinga migari yise ‘Big Agenda’ azakoranamo n’u Rwanda.

Ambasaderi Gala yabanej guhabwa ikaze na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe.

Ati: “ Dufite gahunda nini dushobora gufatanyamo. Naganiriye na Perezida ko hari ibikwiye guhera mu buhinzi no mu bworozi cyane ko Brazil iteye imbere cyane muri uru rwego. Ariko turifuza no gufatanya mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage. Turi ibihugu bikiri mu nzira yo guhangana n’ubukene no kwegereza ibikorwaremezo abaturage bacu birimo n’iby’ubuzima.”

Ambasaderi Irene Vida Gala

Vida Gala avuga ko igihugu cye kiteguye gusangira n’u Rwanda ubwo bunararibonye.

Kuri we, gukorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda ni inzozi yizeye kuzakabya.

Perezida Kagame kandi yakiriye inyandiko za Ambasaderi w’ubwami bwa Denmark Casper Stenger Jensen ubaye uwa mbere uhagarariye igihugu cye mu Rwanda, yakira iza Ambasaderi mushya w’Ubufaransa ubaye uwa kabiri ubuhagarariye witwa Aurélie Royet-Gounin n’iza Ambasaderi Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin uhagarariye Misiri isanzwe ifite icyicaro ku Kacyiru.

Bose uko ari bane bafite icyicaro i Kigali gusa babiri muri bo- ni ukuvuga uwa Brazil n’uw’ubwami bwa Denmark- nibwo bagifungura Ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda.

Brazil ni ngari

Brazil nicyo gihugu kigari kurusha ibindi bigize Amerika y’Epfo, ikaba igihugu cya 15 kinini ku isi ndetse ikaba n’iya karindwi ku isi mu guturwa cyane kuko ituwe n’abaturage miliyoni 213.

Ni Leta yungiye hamwe izindi 26, Umurwa mukuru wa Politiki ukaba Brasília, ikaba iyoborwa na Luiz Inácio Lula da Silva.

Umujyi utuwe cyane ni São Paulo ugakurikirwa na Rio de Janeiro. Abayituye benshi bavuga Igipolutigali, kandi niyo yonyine muri Amerika y’Epfo uru rurimi rukoreshwa mu nzego zose za Leta.

Nicyo gihugu cya mbere gikize mu bindi bigize umugabane wa Amerika y’Epfo bakunze kwita Latin America.

Igihugu kinini kurusha ibindi byo muri Amerika y’Epfo bita Latin America.

Nubwo ubuhinzi bwayo bugize 6% by’umusaruro mbumbe, buri mu buteye imbere cyane kuri uriya mugabane.

Urwego rwa serivisi nirwo rwihariye igice cy’umusaruro mbumbe mu bukungu bwose bwa Brazil kuko rufite 72.7%  hagakurikiraho urw’inganda rufite 20.7%.

Ku byerekeye siporo, Brazil ntihigwa.

Umupira w’amaguru niyo siporo ya mbere muri kiriya gihugu ariko hakinwa na Volleyball, Basketball, gusiganwa mu modoka, imikino njyarugamba n’indi ishimisha imbaga y’abaturage b’iki gihugu gisanzwe kihariye ubuso bunini bw’ishyamba rya Amazon(60%) hagakurikiraho Peru( 13%), Colombia (10%) ijanisha risigaye rigasaranganywa Bolivia, Ecuador, French Guiana, Guyana, Suriname na  Venezuela.

TAGGED:AmahangaBrazilfeaturedIgihuguNduhungireheRwandaUbubanyiUbuhinziUbworoziVisit
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite
Next Article Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?