Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Ababeshya Ko u Rwanda Rwabohowe N’Imana -Dr Bizimana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Hari Ababeshya Ko u Rwanda Rwabohowe N’Imana -Dr Bizimana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 October 2024 9:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri Bizimana Jean Damascne  avuga ko hari abanyamadini bitwaza ko u Rwanda rwabohowe n’Imana kandi ibyo atari byo. We yemeza ko Inkotanyi ari zo zabohoye u Rwanda zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ibi yabibwiye abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Nyamasheke bari baje kuganira ku bibazo byimbitse bikibangamiye imibanere y’abatuye Nyamasheke.

Yunzemo ko n’Interahamwe zitibwirije guhagarika kwica Abatutsi cyangwa ngo Imana izibwire ngo nizihagarare.

Ati: “Ibyo bavuga ko igihugu cyacu cyabohowe n’Imana si byo kuko iyo hataza Inkotanyi ntibyari gushoboka.  Ntabwo abicanyi bamaze abantu bigeze bibwiriza kubera Imana. Ntabwo dushaka ko hagira abagendera ku myemerere ngo bizere kubona byose, kuko Imana ifasha uwifashije”.

Bizimana usanzwe ari impuguke mu mategeko ariko akaba yarize na Seminari avuga ko imyemerere igoramye ituma byorohera abantu bataragera ku budaheranwa kuyoba.

Asaba abantu kugira ubushobozi bwo gusesengura bagatandukanya icyiza n’ikibi.

Umushumba w’Itorero rya Angilikani muri Diyosezi ya Cyangugu, Karemera Francis, ubwo yagarukaga ku myemerere iyobya Abanyarwanda avuga ko hari indangagaciro nyarwanda zirengagijwe mu mateka y’u Rwanda zisimbuzwa irondakoko n’irondakarere.

Ngo byarakomeje bigera aho umuntu yumva izina ry’undi agahita yumva aho akomoka, uwo ari we n’ibyo yizera.

Ibyo ni ibintu bihabanye n’imigenzereze igenewe Umukristu nk’uko Mgr. Karemera abivuga.

Ku kijyanye n’ubuhanuzi bw’ibinyoma bugamije kwiba abaturage, Musenyeri Karemera avuga ko muri Bibiliya handitse ko iyo Imana yashakaga kugira icyo ifasha abaturage ba Israel yoherezaga abahanuzi bakajya kubwira abaturage ugushaka kwayo.

Abahanuzi babwiraga abantu bayo ko bihana bakirinda ibyaha kugira ngo badahura n’ingaruka zabyo.

Icyakora abiyita abahanuzi b’ubu bo ngo bahanurira abantu gukira no kubona ibitangaza no kubona ibintu bihabanye n’ubuhanuzi nyabwo.

Avuga ko ahereye nko ku rubyiruko rurangije Kaminuza rudafite akazi, byoroshye kurushukisha ubuhanuzi barubwira ko nirutanga ituro ringana runaka, ruzabona amahirwe yo kujya gukora hanze ahari imirimo ihemba neza.

Ati: “N’abo banahanurira abantu ngo bazabona za Viza zibajyana mu mahanga, abandi bakabyemera badatekereje ko nta n’amakuru y’abariyo bazi niba koko ubuzima bumeze neza iyo mu mahanga. Ubwo ntabwo ari ubuhanuzi buhindura umuntu mu bikorwa byiza, ni ubugamije kumusahura no kumubeshya kandi dukwiye kubirwanya”.

Musenyeri Karemera asaba ko Abanyarwanda bagira indangagaciro y’ukuri kuko ari ko kuvana abantu mu bukoloni bw’icyaha.

TAGGED:AbakristoBizimanafeaturedKaremeraUbuhanuzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abayapani Barokotse Bombe Atomike Bahawe Igihembo Cy’Amahoro Cya Nobel
Next Article Harifuzwa Ko Ubwoko Bw’Ibicururizwa Ku Isoko Ry’Afurika Bwiyongera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?