Connect with us

Mu mahanga

DRC Irashaka Kubaka Uruganda Runini Rutunganya Zahabu

Published

on

Yisangize abandi

Abagize itsinda ry’uruganda rucukura zahabu yo muri Repubulika ya Congo rwitwa Primera Gold DRC SA baherutse gusaba abashoramari bo muri Leta ziyunze z’Abarabu kubafasha kubaka uruganda rwujuje ibisabwa rwo gutunganya zahabu.

Bavuga ko bidakwiye ko igihugu nka DRC gifite zahabu nyinshi kibaho kitagira uruganda ruyitunganya.

Umuyobozi w’iri tsinda witwa Vagheni Pay Pay yabwiye abashoramari bo muri Leta ziyunze z’Abarabu ko biteguye gucukura zahabu ihagije kugira ngo uruganda niruboneka rutazabura umusaruro uruhagije.

Ibyo we na bagenzi be babibwiraga abashoramari bo mu kigo gitunganya zahabu cyo muri kiriya gihugu kitwa Auric Hub Ltd kiba Abu Dhabi.

Bashimye  uko basanze uruganda rwo muri kiriya gihugu rukora mu gutunganya zahabu.

Ikigo cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo gicukura kikanatunganya zahabu Primera Gold DRC SA kivuga ko guhera muri Mutarama, 2023 kimaze kohereza hanze toni 2 za zahabu.

Impande zombi zaganiriye kuri iyi ngingo( Ifoto@Radio Okapi)

Author

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version