Hari Ababeshya Ko u Rwanda Rwabohowe N’Imana -Dr Bizimana

Minisitiri Bizimana Jean Damascne  avuga ko hari abanyamadini bitwaza ko u Rwanda rwabohowe n’Imana kandi ibyo atari byo. We yemeza ko Inkotanyi ari zo zabohoye u Rwanda zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ibi yabibwiye abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Nyamasheke bari baje kuganira ku bibazo byimbitse bikibangamiye imibanere y’abatuye Nyamasheke.

Yunzemo ko n’Interahamwe zitibwirije guhagarika kwica Abatutsi cyangwa ngo Imana izibwire ngo nizihagarare.

Ati: “Ibyo bavuga ko igihugu cyacu cyabohowe n’Imana si byo kuko iyo hataza Inkotanyi ntibyari gushoboka.  Ntabwo abicanyi bamaze abantu bigeze bibwiriza kubera Imana. Ntabwo dushaka ko hagira abagendera ku myemerere ngo bizere kubona byose, kuko Imana ifasha uwifashije”.

Bizimana usanzwe ari impuguke mu mategeko ariko akaba yarize na Seminari avuga ko imyemerere igoramye ituma byorohera abantu bataragera ku budaheranwa kuyoba.

Asaba abantu kugira ubushobozi bwo gusesengura bagatandukanya icyiza n’ikibi.

Umushumba w’Itorero rya Angilikani muri Diyosezi ya Cyangugu, Karemera Francis, ubwo yagarukaga ku myemerere iyobya Abanyarwanda avuga ko hari indangagaciro nyarwanda zirengagijwe mu mateka y’u Rwanda zisimbuzwa irondakoko n’irondakarere.

Ngo byarakomeje bigera aho umuntu yumva izina ry’undi agahita yumva aho akomoka, uwo ari we n’ibyo yizera.

Ibyo ni ibintu bihabanye n’imigenzereze igenewe Umukristu nk’uko Mgr. Karemera abivuga.

Ku kijyanye n’ubuhanuzi bw’ibinyoma bugamije kwiba abaturage, Musenyeri Karemera avuga ko muri Bibiliya handitse ko iyo Imana yashakaga kugira icyo ifasha abaturage ba Israel yoherezaga abahanuzi bakajya kubwira abaturage ugushaka kwayo.

Abahanuzi babwiraga abantu bayo ko bihana bakirinda ibyaha kugira ngo badahura n’ingaruka zabyo.

Icyakora abiyita abahanuzi b’ubu bo ngo bahanurira abantu gukira no kubona ibitangaza no kubona ibintu bihabanye n’ubuhanuzi nyabwo.

Avuga ko ahereye nko ku rubyiruko rurangije Kaminuza rudafite akazi, byoroshye kurushukisha ubuhanuzi barubwira ko nirutanga ituro ringana runaka, ruzabona amahirwe yo kujya gukora hanze ahari imirimo ihemba neza.

Ati: “N’abo banahanurira abantu ngo bazabona za Viza zibajyana mu mahanga, abandi bakabyemera badatekereje ko nta n’amakuru y’abariyo bazi niba koko ubuzima bumeze neza iyo mu mahanga. Ubwo ntabwo ari ubuhanuzi buhindura umuntu mu bikorwa byiza, ni ubugamije kumusahura no kumubeshya kandi dukwiye kubirwanya”.

Musenyeri Karemera asaba ko Abanyarwanda bagira indangagaciro y’ukuri kuko ari ko kuvana abantu mu bukoloni bw’icyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version